Yanditswe Mar, 21 2019 09:41 AM | 11,020 Views
Buri tariki 20
Werurwe isi izirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima bwo mu kanwa.
Abaganga bavura indwara z'amenyo bavuga ko amenyo ari umuryango w'umubiri wose, bityo iyo isuku yayo ititaweho biba intandaro y'indwara zinyuranye zitandura, harimo n'iz'umutima.
Ubushakashatsi
bwakozwe mu mwaka wa 2018 n'ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, bugakorerwa
ku bantu 2097 bwagaragaje ko 64,9% bari bafite uburwayi bwo gucukuka kw'amenyo,
60% bari bafite ku menyo imyanda yakomeye itakurwaho n'uburoso, naho 70%
ntibigeze bagera ku muganga w'amenyo nibura inshuro 1 mu buzima bwabo.
Mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe
ubuzima bw'amenyo, abaganga b'indwara ziyibasira ndetse n'abanyeshuli babyiga
basuye abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu kigo Tubiteho mu Karere ka
Kicukiro babigisha ibijyanye no kwita ku menyo yabo ndetse baranabasuzuma ngo
barebe uko amenyo yabo ahagaze.
Ibitaro WIWO byasuzumye ku buntu abakozi ba Miniasteri y'ubuzima, abo basanze bafite ikibazo cy’amenyo bakagirwa inama y’uko babyitwaramo.
Docteur Adelaide Muhigana ukuriye ishyirahamwe ry'abaganga b'amenyo mu Rwanda avuga ko abantu bakwiye kwitwararika isuku y'amenyo kugirango umubiri wose ugire ubuzima bwiza.
Ikigo
cy' igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko hafashwe ingamba zo gutuma
abanyarwanda bagira ubuzima bwiza bwo mu kanwa.
OMS ivuga ko indwara z'amenyo ziza ku mwanya
wa mbere mu ndwara zitandura zugarije abatuye isi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Global Burden Disease mu mwaka wa 2016 bwo bwagaragaje ko 1/2 cy' abatuye isi ni ukuvuga abasaga miliyari 3 na miliyoni 500 bafite ibibazo by'amenyo birimo abafite ayatobotse.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru