Yanditswe Jul, 01 2021 18:25 PM | 40,934 Views
Minisitiri w'intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushimangira umubano n'u Burundi, kandi igihe kigeze ngo ibihugu byombi byubakire ku musingi
ukomeye w'imibanire ishingiye ku mateka n'umuco, kugira ngo bigere ku burumbuke
n'iterambere rirambye.
Ibi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yabivuze ubwo yitabiraga ibirori byo kwizihiza imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge.
Kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga, Abarundi n’inshuti zabo bitabiriye ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubwigenge bw'Uburundi.
Mnisitiri w’intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente yageze i Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagarariye perezida Paul Kagame.
Akigera i Bujumbura yakiriwe na visi perezida wu Burundi, Prosper Bazombanza.
Mu ijambo rye, Dr Ngirente yagize ati ‘’Mu
izina rya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ndetse n'abaturage b'u Rwanda, ndashaka
kubashimira byimazeyo, Nyakubahwa Perezida, ndetse n'abaturage b'u Burundi kuri
uyu munsi mukuru ukomeye wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 59 y'Ubwigenge bwa Repubulika
y'Uburundi.’’
‘’Mboneyeho umwanya kandi wo gushimira Perezida Evariste Ndayishimiye kuba yaradutumiye muri uyu muhango w'ibyishimo kandi by'amateka ku gihugu cyanyu. Twishimiye uburyo mwatwakiranye urugwiro kuva tugeze i Bujumbura.’’
‘’Ndashaka kongera gushimangira ko u Rwanda rwiyemeje gukorana namwe, nyakubahwa perezida, mu gukomeza ubufatanye bwacu. Nzi neza ko twese twiteguye guharanira gushimangira no guteza imbere umubano usanzwe w’ubucuti n’ubufatanye ku nyungu z’abaturage b'ibihugu byacu byombi.’’
‘’Igihe kirageze ngo u Burundi n'u Rwanda byubake ku musingi ukomeye w'imibanire yacu ishingiye ku mateka n'umuco’, kugira ngo tugere ku burumbuke n'iterambere rirambye.’’
Perezida w'Uburundi nawe yashimye u Rwanda ndetse kuba rwitabiririye ibi birori, avuga ko ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushake bw'ibihugu byombi mu kuzahura umubano wabyo.
Yagize ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi bose, ndabizi ko nta Murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje hano kudushyigikira.”
Perezida Ndayishimiye yabwiye Minisitiri w’Intebe wu Rwanda ko uru rugendo yagiriye mu Burundi, rwafashwe n’abaturage b’icyo gihugu nk’igitangaza kubera ubushyamirane bumaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi birimo kongera kubaka umubano wabyo wari warajemo agatotsi guhera mu mwaka wa 2015.
Gusa mu mpera z'umwaka ushize Guverinoma z'ibihugu byombi ziyemeje gusasa inzobe no gushyira iherezo kuri ibyo bibazo by'umubano utifashe neza bimaze imyaka igera muri itanu.
Ni umwanzuro wafatiwe mu biganiro byahuje ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga b’ibihugu byombi imbona nkubone, byabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi i Nemba mu karere ka Bugesera.
Ferdinand Uwimana
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru