Yanditswe Mar, 04 2020 08:45 AM | 10,790 Views
Bamwe mu baturage baratangaza ko bamaze gusobanukirwa n'uburyo indwara ya Coronavirus yandura, bakavuga ko banafashe ingamba zo kuyirinda. Ministeri y'Ubuzima ivuga ko iri kongera ubushobozi ku baganga, ari na ko yongera ibya ngombwa byo kwifashisha mu gihe iyi ndwara yaba ibonetse mu Rwanda
Hirya no hino mu gihugu ahakunze guhurira abantu benshi hashyizwe ibikoresho n'amazi meza n'isabune bifasha abantu gukaraba intoki mbere yo kwinjira aho bashobora guhurira n'abandi. Ibi bikaba biri mu buryo bwo kwirinda indwara z'ibyorezo zirimo n'iya Coronavirus
Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC kivuga ko inshingano ya mbere yo kwirinda iyi ndwara ari iy'umuturage, kuko asabwa kugira isuku cyane cyane akaraba intoki n'amazi meza n'isabune.
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko yamaze guteganya ahantu 4 hashobora gushyirwa uwaketsweho iyi ndwara cyangwa uwo yagaragayeho, akaba yashyirwa ahabugenwe agakurikiranwa mu buryo bwihariye, akanahamara igihe runaka.
Ahamaze gutegurwa ni mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ahateguwe ibyumba 25, hakaba ibitaro bya Kabgayi byateguye ibyuumba 120.
Hari kandi Ikigo Nderabuzima cya Kanyinya, cyateganyije ibyumba 50. Ni mu gihe no mu bindi bitaro byose mu gihugu uko ari 80, hose hagiye hateganywa ibyumba 2.
MINISANTE kandi imaze guhugura abaganga 430, banavuga ko biteguye kuba bafasha uwaba agaragaraho iyi ndwara.
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibagagbaga Dr Mutaganzwa Avite, avuga ko mu gihe iki cyorezo kitari cyagera mu Rwanda, hari ingamba zidasaba ubushobozi buhambaye abaturage bagomba kwifashisha
Yagize ati “Hari guhugura abaturage tugatanga ubutumwa butandukanye tubamenyesha ko iyi ndwara ihari, kandi ko bagomba kuiyirinda, hakaba n'uburyo bwo gushyiraho ibikoresho by'isuku, abaje bose bagakaraba intoki, n’uburyo bwo kwigisha abaturage isuku muri rusange.”
Amabwiriza yatanzwe na MINISANTE ni uko ahantu hose hahurira abantu benshi hagomba kuba uburyo bwo gukraba intoki, igasaba ubuyobozi bufasha abantu bose kubyubahiriza nk'uko bigarukwaho na Dr Muvunyi ZUBER, umuyobozi mukuru ushinzwe iby'ubuvuzi n'ubuzima rusange
U Rwanda rueganya gukomeza kongera ibikorwa bigamije isuku, ndetse ikanongera uburyo bwo gufasha uwaba agaragayeho ibimenyetso by'iyi ndwara, bikarenga urwego rw'ibitaro, bikajya no ku rwego rw'amavuriro aboneka hose mu gihugu.
Jean Claude KWIZERA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru