Yanditswe Aug, 12 2020 10:12 AM | 74,143 Views
U Rwanda ruratangaza ko rwiteguye gukomeza kubana neza n'ibihugu byose birimo n'ibyo mu karere ruherereyemo. Gusa ngoo hari ibihugu birimo u Burundi bimaze kugaragaza ko nta bushake na mba bufite mu kuzahura umubano w'impande zombi.
Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, asubiza ku biherutse gutangazwa na Perezida w'u Burundi ko u
Rwanda rwafashe bugwate impunzi z'Abarundi bari mu Rwanda kuva za 2015,
Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Dr. Vincent Biruta yavuze ko ibi bitangaje
uburyo u Burundi bwavuga ibi.
Ashingira ku kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu byahungiwemo n'aba barundi, uretse kuba ngo nta nyungu u Rwanda rufite mu gucumbikira aba Barundi ngo no mu bindi bihugu bahungiyemo baracyariyo .
Yasobanuye ko mbere y'iyaduka ry'icyorezo cya COVID - 19 nibura mu kwezi abarundi 200 batahaga ku bushake gusa ko COVID19 yatumye ibi bidakomeza bityo ko u Rwanda rutagwatiriye izi mpunzi nkuko u Burundi bubivuga.
Minisitiri Dr Biruta kandi yavuze ku mubano w'u Rwanda na Uganda, ahoyavuze ko batunguwe n'ibyo Uganda iherutse gutangariza mu ibaruwa iherutse kujya hanze. Muri iyi baruwa, hari aho Uganda ishinja u Rwanda ko ingabo zarwo ziherutse kwambuka zikajya muri Uganda zigahohotera abaturage.
Minisitiri w'ububanyi n'Amahanga Dr Biruta yavuze ko ibi bitabayeyo ari ibinyoma ko nta n'umusirikare n'umwe w'u Rwanda wakandiye muri Uganda nk'uko babivuze.
Yavuze ko ahubwo hari abasirikare ba Uganda bagerageje kuza mu Rwanda ndetse bagafata abaturage barimo n'uwo baherutse gutwara bakamurekura abanje kubaha amafaranga bari bamusabye.
Kuri iyi ngingo yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza kubana neza n'ibihugu byose birimo n'ibyo muri aka karere ndetse ko ubushake ari bwose.
Paul RUTIKANGA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru