AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

U Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira impunzi z'Abanyafurika ziri muri Libya

Yanditswe Sep, 10 2019 11:00 AM | 35,493 Views



Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi bimaze gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, agamije guha ubutabazi impunzi zari zaraheze ku butaka bwa Libya zishaka ubuhungiro mu bihugu byo ku mugabane w’uburayi.

Igihe icyo ari cyo cyose  zimwe mu mpunzi z'Abanyafurika zifashwe nabi muri Libya aho zageze zifuza kwerekeza ku mugabane w'u Burayi, ngo zishobora kugera mu Rwanda nyuma yaho u Rwanda rusinyanye amasezerano n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi UNHCR) ndetse n'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Addis Ababa muri Ethiopia mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi ivuga ko imyiteguro yo kubakira yarangiye . Inkambi y'agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera ni ho izo mpunzi zizakirirwa by'agateganyo bitewe n'uko ari inkambi ni ubusanzwe yakirirwagamo impunzi z'Abarundi nyuma yaho ariko ikazakomeza kwakirirwamo izo mpunzi zizaturuka muri icyo gihugu.

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Germaine Kamayirese avuga ko iki ari igikorwa u Rwanda rwakoranye urukundo rwo kwishakamo ibisubizo nk'Abanyafurika.

Uhagarariye Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Ahmed Baba Fall ashimira u Rwanda ku gikorwa cy'urukundo rwagarageje aho asanga ruzabera ibindi bihugu urugero rwiza.

Yagize ati "Turacyeka ko urugero rwiza u Rwanda rwahaye ibindi bihugu bizababera isomo ryiza kuburyo byafasha kugabanya umubare w'abafungiye muri iki gihugu bari mu buzima bubi kuburyo twifuza ko twazakomeza kubikurikirana tukabibonera ibisubizo ku buryo ibindi bihugu byafata urugero rwiza rw'u Rwanda."

Hari muri 2017 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yiyemereraga ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zigera ku bihumbi 30 z'Abanyafurika ziri muri icyo gihugu zifashwe nk'abacakara aho bicwa urubozo ndetse bagacuruzwa.

Minisitiri Kamayirese Germaine yasobanuye impamvu umubare wagabanutse.

Yagize ati "icyo gihe u Rwanda rwari rwiteguye kwakira abantu ibihumbi mirongo itatu kandi n'ubundi nta byahindutse kandi nk'ubu ku ikubitiro twemeranyije kwakira nibura abo magana tanu ba mbere bivuga ko uko tuzakomeza tuganira hashobora no kuzamo abandi ariko kuva icyo gihe hagiye haboneka ibindi bihugu byagiye byakira izo mpunzi ndetse n'ibiganiro birakomeje muri Libya aho Abanyafurika benshi bakomeje kuganirizwa kugira ngo nabasubira iwabo basubireyo cyane cyane muri iyi minsi bigaragara ko abantu benshi batakigenda nyuma y'aho bigaragariye ko abenshi barimo gukorerwa iyicaruhozo."

Muri aya masezer4ano, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Hope Tumukunde, u Rwanda ruzakira impunzi ziyemereye ku bushatse kuza mu Rwanda ndetse banasobonuriwe uburyo zigomba kwifata zubahiriza amategeko igihugu kigenderano agenga impunzi

Muri 2017 abagera kuri 2,900 batujwe byagateganyo muri Niger n'abandi 425 bajyanwa i Burayi banyujijwe by'agateganyo muri Romania ku buryo abamaze kwimurwa mur icyo gihugu bose bagera ku 4,400.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira