Yanditswe Jan, 25 2022 19:37 PM | 58,782 Views
Mu nama ngarukamwaka ihuza leta y'u Rwanda n'Umuryango
w'Ubumwe bw'u Burayi, uhagarariye uyu muryango mu Rwanda ambasaderi Nicola
Bellomo yavuze ko umubano w'u Rwanda n'uyu muryango wateye imbere cyane ku buryo biteguye
gushyigikira igihugu kugera ku cyerekezo cyihaye cya 2050.
Abahagarariye ibihugu binyuranye bigize uyu muryango hamwe n'abahagarariye leta y'u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri bahuye
kugira ngo basuzume intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati y'uyu muryango n'u
Rwanda.
Mu byo baganiriyeho ni ibirebana n'uburyo igihugu cyitwaye mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19, ibyakozwe muri gahunda yo gukingira, imyiteguro mu gutangiza uruganda rukora inkingo, kuzahura ubukungu ndetse n'ibirebana n'iyubahirizwa ry'amategeko.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Ambasaderi Vincent Biruta yavuze ko uyu muryango ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu nzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu.
Yagize ati "Ndakeka ko iyi nama iri bwongere ikibatsi mu guteza imbere umubano ushingiye ku iterambere ringana ku migabane yacu yombi, dushingiye ku ndangagaciro dusangiye ndetse n'ibyo twemeranyaho. Gahunda y'uyu munsi ni ukungurana inama kuri politike, uraza kwita ku byo u Rwanda n'uyu muryango uhuriyeho bigamije kurushaho kongera imbaraga ubufatanye bwacu cyane ko u Rwanda rufata uyu muryango nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi."
Ambasador Nicola Bellomo uhagarariye uyu muryango mu Rwanda avuga ko umubano w’u Rwanda nawo umaze gutera intambwe ishimishije.
Ati "Dushimishijwe byimazeyo n'ireme ry'ubufatanye dufitanye ndetse tukanaterwa ishema n'ishyirwa mu bikorwa ry'ibyashyizwe imbere muri ubu bufatanye. Hashingiwe ku byavuye mu biganiro byimbitse ku isesengura ry'ibikorwa bikubiye mu bufatanye, gahunda nshya ivuguruye ijyanye n'ibizibandwaho yamaze kwemezwa mu Kuboza. Yose uko yakabaye iruzuzanya na gahunda y'igihugu y'icyerekezo cy'iterambere rirambye ya 2050 ndetse na gahunda y'iterambere ya guverinoma y'imyaka 7."
Iyi nama ngarukamwaka ishingiye ku ngingo ya 8 mu zafatiwe mu nama yabereye i Cotonou muri Benin, yahuje uyu muryango n’abahagarariye Afurika, Aziya na pasifika ku italiki 23 Kamena mu 2000.
Muri ibi biganiro hanasuzumwe ibijyanye n'ubucuruzi n'ishoramari, intambwe mu kwishyira hamwe kw'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba ndetse n'iterambere ry'uyu mugabane wa Afurika muri rusange.
Ubusanzwe iyi nama ngarukamwaka ihuza u Rwanda n'uyu muryango yaherukaga gukorwa muri 2019 bitewe n'icyorezo cya COVID-19
Kwizera Bosco
Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura
May 20, 2022
Soma inkuru
U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore n'urubyiruko
May 20, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabera iso ...
May 20, 2022
Soma inkuru
Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ubutabera
May 20, 2022
Soma inkuru
Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwingira mu bana
May 20, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023
May 19, 2022
Soma inkuru