Yanditswe Aug, 23 2019 13:56 PM | 13,754 Views
Bamwe mu bashoramari b’ikawa mu Rwanda
baratangaza ko ikawa y’u Rwanda ikomeje kwitwara neza mu ruhango mpuzamahanga
ku bwiza. Ni Uruganda rw'ikawa rwa Rwanda Trading rumwe mu nganda zitungana
zikohereza ikawa y’u Rwanda mu mahanga rwemeza ko rukomeje kongera ingano
y’ikawa yoherezwa hanze y’u Rwanda.
Ibi byatangajwe mu gihe uru ruganda rwihizaga imyaka icumi rumaze
rushinzwe.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri uru ruganda Ndayisenga Jean Jaques, avuga ko batangiye bohereza ikawa ku isoko ryo hanze y'u Rwanda bafite kontineri 10 gusa ariko ubu bageze ku rwego rwo kohereza ingana na kontineri 300.
Uwashinze uru ruganda, Scott Ford, ahereye ku bimaze kugerwaho yagaragaje
inyota yo kwagura ibikorwa byarwo.
Yagize ati "Igitekerezo cyo gutangiza uru ruganda cyaturutse mu kiganiro nagiranye na Perezida Paul Kagame wanyeretse ibyari bikenewe gukorwa muri iki Gihugu ariko ngira n'icyizere cy'ibyo yari yanyijeje ko azakora ko bizakorwa koko, ubu dufite inganda nto z'ikawa 17 n'izo dukorana na zo 40 ariko turashaka kuzazongera nibura ku kigero cya 50% mu myaka ine iri imbere, ibi bizongera amahirwe n'akazi ku bahinzi ba kawa mu Rwanda no ku ruganda ubwarwo.''
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi arishimira ibimaze kugerwaho n'uru ruganda muri iyi myaka icumi ishize birimo kuba rugira uruhare runini mu kugabanya ikinyuranyo kikiri hagati y'ibyoherezwa mu mahanga n'ibitumizwayo.
Yabijeje kandi ko Leta y'u Rwanda izakomeza kubaba hafi kugira ngo barusheho gutera imbere.
Yagize ati ''Mwizere ko Leta y'u Rwanda izakomeza gukorana namwe yaba RDB, yaba Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, yaba Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, yaba na NAEB mu byizere rwose; by'umwihariko tuzakomeza guharanira ko u Rwanda rworohereza abashoramari baza gukorana namwe.''
Kugeza ubu Rwanda Trading Company yihariye 25% by'umusaruro wa kawa woherezwa mu mahanga. Uru ruganda rukorana n'inganda nto z'abahinzi ba kawa 58 zirimo izarwo bwite 17 ; rukaba rwarahaye akazi abakozi 200 mu buryo buhoraho.
BUTARE Léonard
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru