AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

U Rwanda rwashimye ibyo uruganda Rwanda Trading rumaze kugeraho mu myaka 10

Yanditswe Aug, 23 2019 13:56 PM | 13,754 Views



Bamwe mu bashoramari b’ikawa mu Rwanda baratangaza ko ikawa y’u Rwanda ikomeje kwitwara neza mu ruhango mpuzamahanga ku bwiza. Ni Uruganda rw'ikawa rwa Rwanda Trading rumwe mu nganda zitungana zikohereza ikawa y’u Rwanda mu mahanga rwemeza ko rukomeje kongera ingano y’ikawa yoherezwa hanze y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe mu gihe uru ruganda rwihizaga imyaka icumi rumaze rushinzwe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri uru ruganda Ndayisenga Jean Jaques, avuga ko batangiye bohereza ikawa ku isoko ryo hanze y'u Rwanda bafite kontineri 10 gusa ariko ubu bageze ku rwego rwo kohereza ingana na kontineri 300.

Uwashinze uru ruganda, Scott Ford, ahereye ku bimaze kugerwaho yagaragaje inyota yo kwagura ibikorwa byarwo.

Yagize ati "Igitekerezo cyo gutangiza uru ruganda cyaturutse mu kiganiro nagiranye na Perezida Paul Kagame wanyeretse ibyari bikenewe gukorwa muri iki Gihugu ariko ngira n'icyizere cy'ibyo yari yanyijeje ko azakora ko bizakorwa koko, ubu dufite inganda nto z'ikawa 17 n'izo dukorana na zo 40 ariko turashaka kuzazongera nibura ku kigero cya 50% mu myaka ine iri imbere, ibi bizongera amahirwe n'akazi ku bahinzi ba kawa mu Rwanda no ku ruganda ubwarwo.''

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi arishimira ibimaze kugerwaho n'uru ruganda muri iyi myaka icumi ishize birimo kuba rugira uruhare runini mu kugabanya ikinyuranyo kikiri hagati y'ibyoherezwa mu mahanga n'ibitumizwayo.

Yabijeje kandi ko Leta y'u Rwanda izakomeza kubaba hafi kugira ngo barusheho gutera imbere.

Yagize ati ''Mwizere ko Leta y'u Rwanda izakomeza gukorana namwe yaba RDB, yaba Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, yaba Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, yaba na NAEB mu byizere rwose; by'umwihariko tuzakomeza guharanira ko u Rwanda rworohereza abashoramari baza gukorana namwe.''

Kugeza ubu Rwanda Trading Company yihariye 25%  by'umusaruro wa kawa woherezwa mu mahanga. Uru ruganda rukorana n'inganda nto z'abahinzi ba kawa 58 zirimo izarwo bwite 17 ; rukaba rwarahaye akazi abakozi 200 mu buryo buhoraho.

BUTARE Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu