Yanditswe May, 23 2022 19:55 PM | 97,980 Views
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Iterambere Mpuzamahanga wa Canada, Harjit S.Sajjan aratangaza ko u Rwanda ruri ku rwego ruhanitse mu rugamba rwo kurwanya ishyirwa mu gisirikare ry' abana.
Ibi
yabitangarije i Kigali mu biganiro yagiranye kuri uyu wa Mbere n'inzego
zishinzwe umutekano mu Rwanda.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyashyize
umukono ku masezerano mpuzamahanga yiswe, Vancouver Principles atanga umurongo ngenderwaho ku gusubiza
uburenganzira abana baba barabuvukijwe mu gihe cy'intambara.
Mu gushyira mu bikorwa aya masezerano, ikigo cyiswe Dallaire Instutute gifatanya n'iinzego z’umutekno z' u Rwanda mu guhugura abasirikare n'abapolisi bagiye mu butumwa bw'amahoro hirya no hino ku isi.
Umuvugizi w'ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga avuga ko gukorana n'iki kigo byafashije inzego z'umutekano mu Rwanda kuzuza imwe mu nshingano zingenzi zirimo kurinda abasivile hirya no hino ku isi.
Ati "Amasezerano ya Daillaire Instutute na minsiteri y'ingabo mu Rwanda ajyanye no kurinda abana mu bihe by'intambara no gukuraho ikoreshwa ry'abana mu ntambara ni intwaro ikomeye yo gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yiswe Vancouver Principals, kandi aya masezerano yuzuzanya n'amasezerano ya Kigali ajyanye no kurinda abasivile, nka RDF intego ya mbere aho dukorera hose ni ukurinda abasivile, rero Dallaire Instutute idufasha mu ku twongerera ubunararibonye muri uru rugamba rwo kurwanya ishyirwa mu gisirikare ry'abana ahari ibibazo by'intambara haba kuri uyu mugabane no ku isi yose muri rusange."
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Iterambere wa Canada, Harjit S.Sajjan uri mu ruzinduko mu Rwanda agaragaza ko kurinda abana kujyanwa ku mirongo y'urugamba no kugabanya ibyago bibageraho mu bihe by'intambara byakagombye kuba inshingano ya buri gihugu kandi u Rwanda rwerekanye urugero rwiza.
"Ni inshingano za buri gihugu, nkamwe mwarabikoze kandi byarakunze, rero ni ah'izindi leta kubikora no kubishyiramo ubushobozi bw'amafaranga kuko mwashoboje imiryango kwakira no kurera abana bari bisanze mu bikorwa bya gisirikare, ndabivugira ko biba ari agahinda gakabije kubona ahandi haboneka abana bakurwa mu bikorwa nk'ibyo bakongera bakabishyirwamo cyangwa bakabyisangamo, rero aha naho niho hazamo ninshingano z'ibigo nka Dallaire Instutute gushyiraho gahunda zifatika no kuzikurikirana kugira ngo bamenye ko nubwo bushobozi batanga bujya koko aho bukenewe."
Umuyobozi mukuru w'ikigo mpuzamahanga cya Dallaire instutute, Dr. Shelly Whitman avuga ko kuba u Rwanda rwarashyize imbere ihame ry'uburinganire mu nzego z'umutekano ari imwe mu ntwaro nziza iganisha ku gukumira ibibi abana bahura nabyo mu bihe by'intambara.
Dallaire Instutute imaze imyaka 10 ikorana n'u Rwanda kuri icyicaro cyayo gikuru muri Afurika kikaba kiri i Kigali.
Ni ikigo cyitiriwe Gen.Romeo Dallaire uyu akaba yari umuyozi w’ingabo z’Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Fiston Felix Habineza
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
49 minutes
Soma inkuru
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
2 hours
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
4 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru