AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwashimangiye ko imipaka iruhuza na DRC ifunguye nk’ibisanzwe

Yanditswe Aug, 02 2019 13:52 PM | 9,170 Views



Leta y'u Rwanda yashimangiye ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irimo gukora nk'ibisanzwe, ariko iburira Abanyarwanda kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa muri icyo gihugu nyuma y'uko mu mujyi wa Goma hagaragaye umuntu wa gatatu ufite iki cyorezo.

Byatangarijwe mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane zifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bahaye itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko guverinoma z’ibihugu byombi zaganiriye kuri iki kibazo.


Ministeri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse no kongera ubwirinzi ari ingamba zigomba gushyirwamo imbaraga mu gukumira ko iki cyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda.

Uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, ashimangira ihame ry'iri shami ko atari ngombwa namba gufunga imipaka y’ibihugu kubera ikibazo cya Ebola.

Kuri iyi tariki ya mbere Kanama, umwaka uruzuye icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka muri RDC mu ntara ya Kivu ya ruguru na Ituli. Kuri ubu iki cyorezo kiravugwa mu mujyi wa Goma ahamaze kugaragara umuntu wa 3 wanduye Ebola. Inzego z’ubuzima aho muri RDC, zivuga ko uwo muntu wa gatatu ari umwana w’umukobwa  w’umwaka 1, kuri ubu uri kuvurirwa mu kigo cyita ku barwayi ba Ebola mu mujyi wa Goma.

Kugeza ubu aho muri RDC iki cyorezo kimaze guhitana abantu bagera ku 1823.

Eugene UWIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage