AGEZWEHO

  • Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere – Soma inkuru...
  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

U Rwanda rwakiriye inama ya 28 ya EASF yiga ku kurwanya iterabwoba

Yanditswe Dec, 17 2020 08:10 AM | 81,842 Views



Ibibazo by'amakimbirane n'umutekano muke muri bimwe mu bihugu byo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, ni imwe mu ngingo zirimo kuganirwa mu nama y'iminsi 5 ihuje inzego nkuru z'umutwe w'ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye(EASF) irimo kubera i Kigali.

Ni inama ya 28  y'inzego nkuru z'umutwe w'ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye(EASF).Ifite intego zo gutegura uburyo bwo kurwanya iterabwoba mu bihugu bigize akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, ibi bikorwa by’iterabwoba bibangamiye umutekano w’akarere n’amahanga muri rusange. 

Nk’umuryango uhuza akarere ufite inshingano zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, EASF ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n’abasirikari, abapolisi ndetse n’abasivili aho kimwe mu byo bashinzwe ari uguhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano.

Ibi byiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere.

Umuyobozi w'umuryango w'umutwe w'ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye Brig.Gen Getachew Shiferaw Fayiza  avuga ko uyu mutwe hari intambwe umaze gutera mu nshingano ufite.

Yagize ati "Ushobora kubona ibyo uyu muryango wagezeho mu buryo bubiri, ubwa mbere ni kuba uyu muryango wakoze neza kuva muri 2014 kuva icyo gihe umutwe w'ingabo witeguye gutabara aho rukomeye uhora witeguye gutabara nk'imwe mu nshingano zawo ihabwa n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe n'ubuyobozi bwacu,. nyuma y'ibi tuba tugomba kongerera ubushobozi abasirikare, abapolisi n'abasiviri.  ibi ni bimwe mu byo twagezeho mu gihe ushobora gukora mu bushobozi bwawe bwose ingabo zigahora ziteguye ni ikintu kingenzi kiba cyaragezweho n'ubunyamabanga bwa EASF."

Umugaba w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka Lt Gen Jean Jacques Mupenzi avuga ko hari inzitizi zitandukanye akarere ka Afurika y'iburasirazuba gakomeje guhura nazo zishingiye ku makimbirane bigira ingaruka no ku mutekano.

Ati "Akarere kacu gakomeje guhura n'inzitizi zitandukanye z'amakimbirane, bigira ingaruka ku mutekano n'ituze muri bimwe mu bihugu binyamuryango, ibikorwa by'ihohotera, itarabwoba by'umwihariko mu bihugu biri mu ihembe ry' Afurika no mu burasirazuba bwa DRC, uyu muryango ukomeje kugira ibikorwa ugeraho mu myaka 13 ishize harimo nko guha ubushobozi umuryango no guhugura ingabo zacu, ni iby'ingenzi ko ibimaze kugerwaho bisigasirwa, biri mu nyungu zacu kandi ko dushyira imbaraga mu kwihuta tujya imbere ariko mu buryo bufite gahunda kandi bwa kinyamwuga, mfite icyizere cyuzuye ko bitewe n'ubushake bwa politiki buhari mu buyobozi bwacu n'ubushobozi bwose bushyirwa muri uyu muryango tuzagera ku ntego zacu."

Ni inama ihuriyemo abayobozi bakuru bashinzwe umutekano n'amahoro mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, aho yabanjirijwe n'inama  y'iminsi 2 yahuje  impuguke mu by'umutekano, kuri uyu wa gatatu iyi  inama yahuje abayobozi bakuru b'ingabo n'umutekano, izakurikirwa n'inama y'abaminisitiri b'ingabo n'umutekano.

EASF igizwe n’ibihugu10  birimo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda. Kuva muri Mata 2013, Repubulika ya Sudani y’Epfo yitabira ibikorwa by’uyu muryango nk’indorerezi ikaba izagirwa umunyamuryango mu bihe biri imbere.


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m