Yanditswe Jul, 24 2021 17:54 PM | 23,646 Views
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa
gatandatu u Rwanda rwakiriye impano ya Guverinoma y’Ibihungu byunze Ubumwe by’Abarabu
igizwe n'ibikoresho byo kwa muganga n'inkingo za Covid19.
Ibikoresho byatanzwe na Guverinoma y’Ibihungu byunze Ubumwe by’Abarabu, harimo ibitanda byo kwa muganga, ibyuma bibafasha guhumeka ndetse n'inkingo.
Ni ibikoresho bitanzwe mu gihe imibare y'ubwandu, ndetse nabarembejwe n'iyi ndwara iri kwiyongera muri iyi minsi.
Ibi bikoresho bikigera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe byakiriwe na Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije wavuze ko bizafasha cyane mu rugamba rwo guhangana na Covid19.
Ambasaderi w’Ibihungu byunze Ubumwe by’Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqatani, yavuze ko iyi nkunga atari iya mbere kandi ko ubufasha nk’ubu buzakomeza kubera umubano mwiza n'ubufatanye usanzwe hagati y'ibihugu byombi.
Yagize ati “Iki ni ikimenyetso cy'uko Guverinoma y’Ibihungu byunze Ubumwe by’Abarabu yifatanyije n' u Rwanda ubuyobozi ndetse n'abaturage haba mu bihe bibi cyangwa ibyiza, muri ibi bihe by’icyorezo igihugu cyacu cyiyemeje gufatanya n'u Rwanda kurwanya Covid19 twivuye inyuma kandi Imana nibishaka tuzagitsinda burundu. Rero iyi mpano si iya mbere ni iya kabiri duhaye abavandimwe b’Abanyarwanda kandi ni ikimenyetso cy'ubufatanye bwiza bwacu n'abavandimwe b'Abanyarwanda.”
Inzego z'ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko zikomeje gushyira imbaraga mu gukingira abantu benshi, ndetse hashorwa amafranga menshi mu kugura inkingo kuko ubushakashatsi kuri Covid19 bwagaragaje ko urukingo rufite akamaro n'igihe habaho kwihinduranya kw’iyi virusi.
Fiston Felix Habineza
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru