Yanditswe Sep, 17 2019 08:53 AM | 5,198 Views
Leta y'u Rwanda yahaye iya Uganda urutonde rw'Abanyarwanda 209 bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko, Uganda yemera kuzarekura abo izasanga badafite icyo bashinjwa n'ubutabera bw'icyo gihugu.
Gutaha uru rutonde Leta ya Uganda byabereye i Kigali mu biganiro ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Luanda agamije kuzahura umubano hagati y'ibihugu byombi.
Ni ku nshuro ya mbere komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi
yari iteranye kugira ngo isuzume uburyo impande zombi zakorana ngo zizahure
umubano hagati y’ibihugu byombi binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano
y'ubwumvikane yashyizweho umukono n'abakuru b'ibihugu byombi, ni ukuvuga
Perezida Paul Kagame ku ruhande rw'u Rwanda ndetse na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ku
ruhande rwa Uganda.
Mu myanzuro 7 yafatiwe mu biganiro byaberaga mu muhezo, ku isonga haza uvuga ko u Rwanda rwashyikirije Uganda urutonde rw’Abanyarwanda 209 bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n'amategeko, nk'uko byasobanuwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro we na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa bagiranye n'abanyamakuru.
Yagize ati "Twagiranye ibiganiro byiza, gusasa inzobe twabikoze.Twavuze ikibazo uko giteye kugira ngo tugishakire umuti mwabibonye ko ari inama yamaze igihe kirekire. Rero twaganiriye kandi ntabwo ari ubwa nyuma tuganira kuko ni process, bizakomeza no mu nama zikurikira z'iyo komisiyo. Hanyuma nk'uko biri mu itangazo hari urutonde twashyikirije delegation ya Repubulika ya Uganda kugira ngo bakore amakuru ku byerekeye ifungwa ryabo bayakorere iperereza, hanyuma inama itaha bazagire icyo batubwira. Kuba bashyikirijwe inkiko ku bafite ibyo bashinjwa mu nkiko, hanyuma abadafite icyo bashinjwa bakarekurwa. Iyo lisiti irahari twayishyikirije bagenzi bacu ba Uganda kandi tukaba twizera ko bazagira icyo bayikoraho nk'uko byanditse muri iri tangazo ryashyizweho umukono."
Mu ijwi rya Minisitiri Sam Kutesa, Leta
ya Uganda yemeye ko igiye gukurikirana icyo kibazo ndetse abo bizagaragara ko
nta cyaha bashinjwa bazarekurwa nta yandi mananiza.
Yagize ati "Binyuze mu nzira z'amategeko tugomba kuzubahiriza ku bafunzwe ubu n'abandi byabaho mu minsi iri imbere, buri wese ku mpande zombi agomba gukurikiranwa mu buryo bukurikije amategeko. Mu yandi magambo, tugiye kwiyambaza inkiko n'izindi nzira zose zemewe mu gukemura ikibazo cy'abafite ibyaha bashinjwa ndetse n'ababa bafunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko kugira ngo tumenye abere muri bo."
Ku ruhande rw'ibihugu by'ibihuza, ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto na Minisitiri w'Intebe Wungirije ushinzwe umutekano wa DRC, Gilbert Kankonde Malamba.
Minisitiri Manuel Domingos Augusto we yagaragaje ko ibi biganiro ari ikimenyetso cyiza gishimangira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo Abanyafurika bifitemo.
Yagize ati "Iki ni ikimenyetso cyiza cyane kikaba n'igihamya gishimangira ko dushobora kubona ibisubizo nyafrika ku bibazo nyafurika na none. Ni na yo mpamvu Angola izakomeza gukora ibyo ishoboye byose ngo abavandimwe bacu b'Abanyarwanda n'Abanya-Uganda bashyire hamwe mu gushakira ibisubizo ibibazo bafitanye muri iki gihe."
Minisitiri w'intebe wungirije ushinzwe umutekano muri DRC, Gilbert Kankonde Malamba, na we yagaragaje ko umuco w'Abanyafurika ubasaba gufatanya muri byose.
Yagize ati "Nk'uko umuco wa nyafurika ubidusaba ntugomba kurebera gusa mu gihe inzu y'umuturanyi wawe irimo kugurumana ngo ntugire icyo ukora, kuko ushobora gushiduka nawe iyawe yafashwe. Ni yo mpamvu turi hano rero ku bw'abavandimwe bacu kugira ngo bakomeze urugendo bityo amahoro arambye asagambe mu karere kacu."
Ashingiye ku mwuka wari uri hagati y'impande zombi muri ibi biganiro, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje ko impande zombi zifite ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda.
Intumwa za Uganda muri ibi biganiro zari ziyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Sam Kutesa, mu gihe ku ruhande rw'u Rwanda zari
ziyobowe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Smahanga, Amb.
Olivier Nduhungirehe wari kumwe na bamwe mu bayobozi barimo Mminisitiri
w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ndetse na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase.
Divin UWAYO
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru