U Rwanda rwahawe miliyoni 100$ yo guteza imbere ikoranabuhanga

AGEZWEHO

  • Bamwe mu bize amasomo y’uburezi budaheza bavuga ko babuze icyo bakora – Soma inkuru...
  • Ibarura2022: NISR yasoje igikorwa cyo gushyira nimero ku nzu – Soma inkuru...

U Rwanda rwahawe miliyoni 100$ yo guteza imbere ikoranabuhanga

Yanditswe Dec, 23 2021 17:38 PM | 147,429 Views



U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 100$ na Banki ya Aziya y’ishoramari mu bikorwaremezo agamije guteza imbere ikoranabuhanga.

Ku ishuri ribanza Intwari no ku kigo nderabuzima cya Kabusunzu  mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali, ni hamwe mu hamaze igihe hakoresha  ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye. Abayobozi n'abakozi bahakorera bavuga ko interineti ifite akamaro kanini mu mirimo yose bakora.

Basaba ko ibibazo byose bijyanye na interineti rimwe na rimwe idakora neza nabyo byakemurwa.

Ibibazo by'ikoranabuhanga mu mashuri no mu mavuriro ni bimwe mu byatumye Leta y'u Rwanda isaba inguzanyo ingana na miliyoni 200 z'amadorari ya Amerika mu bigega bitandukanye azakoreshwa mu mushinga wiswe digital acceleration project ugamije guteza imbere ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko iyi nguzanyo itazagarukira mu kongera ikoranabuhanga mu mashuri n'amavuriro gusa.

Izi miliyoni 200$ zirimo inguzanyo ya miliyoni 100 z'amadorari ziheruka gutangwa na banki y'isi. Indi nguzanyo ya miliyoni 100$ zikaba zikubiye mu masezerano yasinywe kuri uyu wa Kane hagati ya Leta y'u Rwanda na Banki ya Aziya y'ishoramari mu bikorwaremezo. Iyi nguzanyo izatangira kwishyurwa nyuma y'imyaka itanu ku nyungu ingana na 0.5 % mu gihe cy'imyaka 35.



Jean Paul MANIRAHO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abadepite babajije Minisitiri Ndagijimana ikibazo cy’imigabane y’aba

Ingengo y'imari y'u Rwanda ishobora kwiyongeraho 10% umwaka utaha-MINE

Banki y’Isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 30$ yo kurwanya Covid-19

Dr Ndagijimana asanga ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya leta ari ig

MINECOFIN itangaza ko kubera COVID19 imisoro yari iteganyijwe izagabanukaho mili

Ni iki cyateye igabanuka ry’amafaranga yinjizwa n’amabuye y’ag