U Rwanda rwahawe inguzanyo n’ikigega cya Abu Dhabi ya miliyoni 15 USD

AGEZWEHO

  • Kuri uyu wa mbere hategerejwe isomwa ry’umwanzuro ubushinjacyaha buregamo Rusesabagina – Soma inkuru...
  • RAB yatangaje ko indwara ya muryamo yagaragaye mu ngurube zo mu Rwanda – Soma inkuru...

U Rwanda rwahawe inguzanyo n’ikigega cya Abu Dhabi ya miliyoni 15 USD

Yanditswe Jul, 14 2021 18:24 PM | 58,509 Views



Guverinoma y’u Rwanda n’ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe iterambere, bashyize umukono ku masezerano y’inguzanyo ingana na miliyoni 15 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga hafi  miliyari 15 z'amafaranga y'u Rwanda, azakoreshwa mu gusana umuhanda wa Rambura-Nyange ndetse n’igice cy’umuhanda wa Rubengera-Muhanga.

Leta igaragaza ko kubaka umuhanda wa Rambura-Nyange no kurangiza umuhanda wa Rubengera-Muhanga bizateza imbere ubucuruzi, no kwihutisha igabanuka ry’igiciro cy’ubwikorezi, ndetse no  koroshya urujya n'uruza rw'ibicuruzwa n'abantu.

Uyu muhanda kandi witezweho, kugira uruhare mu kuzamura urwego rwo kugera ku ntego za NST-1.

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka ndetse na Mohammed Saif Al Suwaidi, Umuyobozi mukuru w'ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe iterambere (Abu Dhabi Fund for Development)

Amaze gushyira umukono kuri aya  masezerano, Ambasaderi Emmanuel Hategeka  yavuze ko aya masezerano ari ingenzi cyane kuko ubusanzwe ibikorwa remezo by’imihanda mu Rwanda byari inkingi y’ingenzi yo kugera ku ntego za Vision 2020 kandi  ari nako biri mu cyerekezo 2050.

Uyu mushinga ni uwa kabiri ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe iterambere giteyemo inkunga  u Rwanda mu mubano watangiye mu 1981, uwa mbere ukaba wari miliyoni 14 USD yakoreshejwe mu kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

RAB yatangaje ko indwara ya muryamo yagaragaye mu ngurube zo mu Rwanda

Abatuye i Huye bavuze ko kaburimbo zoroheje mu kuryoshya uyu Mujyi

Abasaga ibihumbi 40 biteje imbere bamaze gukurwa ku nkunga y'ingoboka

Abana 23 bagororwa n’Umuryango Centre Cyprien & Daphrose Rugamba basub

RIB ivuga ko urubyiruko ruri mu bugarijwe cyane n'ikoreshwa ry’ibiyo

Dr Ugirashebuja wagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’intumwa nkuru ya L