Yanditswe Nov, 26 2020 22:09 PM
163,490 Views
Guverinoma y'u Rwanda n'iya Korea zasinyanye
amasezerano y'inguzanyo ingana na miliyali 64 z'amafaranga y'u Rwanda azashorwa
mu bikorwa byo gusakaza ingufu z'amashanyarazi. Ni inguzanyo izishyurwa mu gihe
cy'imyaka 40.
Ni amafaranga azatangira kwishyurwa nyuma y'imaka 15 uhereye uyu munsi. Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru nyuma yo gusinya ayo masezerano y'inguzanyo ya leta ya Korea y'epfo, Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 hari byinshi cyahungabanyije ariko ngo intego y'igihugu ikiri ya yindi yo gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo zose 100% kugeza muri 2024.
Kugeza ubu, ingufu z'amashanyarazi zigera kuri 56% y'imiryango yose mu gihugu. Minisitiri Uzziel Ndagijimana akavuga ko aya mafaranga azashorwa mu kunganira ibikorwa byo kwagura imiyoboro y'amashanyarazi.
Ambasaderi wa Korea mu Rwanda JIN Weon Chae yibukije ko u Rwanda rugomba kuzirikana ko Korea ari umufatanyabikorwa witeguye kujyana narwo mu rugendo rwarwo rwo kwiyubaka. Maze avuga ku kamaro k'ingufu z'amashanyarazi muri uko kubaka ubukungu bushingiye ku nganda.
Imiyoboro izungukira mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga uzashorwamo aya mafaranga ni uwo kwagura imiyoboro y'amashanyarazi kuri za sitasiyo za Gasogi, Mamba, Nyabihu, Rwabusoro na Nyabarongo.
RUZIGA EMMANUEL MASANTURA