Yanditswe Nov, 26 2020 22:09 PM | 164,057 Views
Guverinoma y'u Rwanda n'iya Korea zasinyanye
amasezerano y'inguzanyo ingana na miliyali 64 z'amafaranga y'u Rwanda azashorwa
mu bikorwa byo gusakaza ingufu z'amashanyarazi. Ni inguzanyo izishyurwa mu gihe
cy'imyaka 40.
Ni amafaranga azatangira kwishyurwa nyuma y'imaka 15 uhereye uyu munsi. Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru nyuma yo gusinya ayo masezerano y'inguzanyo ya leta ya Korea y'epfo, Minisitiri w'imari n'igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 hari byinshi cyahungabanyije ariko ngo intego y'igihugu ikiri ya yindi yo gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo zose 100% kugeza muri 2024.
Kugeza ubu, ingufu z'amashanyarazi zigera kuri 56% y'imiryango yose mu gihugu. Minisitiri Uzziel Ndagijimana akavuga ko aya mafaranga azashorwa mu kunganira ibikorwa byo kwagura imiyoboro y'amashanyarazi.
Ambasaderi wa Korea mu Rwanda JIN Weon Chae yibukije ko u Rwanda rugomba kuzirikana ko Korea ari umufatanyabikorwa witeguye kujyana narwo mu rugendo rwarwo rwo kwiyubaka. Maze avuga ku kamaro k'ingufu z'amashanyarazi muri uko kubaka ubukungu bushingiye ku nganda.
Imiyoboro izungukira mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga uzashorwamo aya mafaranga ni uwo kwagura imiyoboro y'amashanyarazi kuri za sitasiyo za Gasogi, Mamba, Nyabihu, Rwabusoro na Nyabarongo.
RUZIGA EMMANUEL MASANTURA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru