Yanditswe May, 29 2022 20:03 PM | 120,094 Views
Guverinoma
y'u Rwanda yahakanye ibyo ishinjwa na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Kongo ko itera inkunga umutwe wa M23, mu ntambara bahanganyemo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.
Umuvugizi wungirije wa guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije RBA ko iki ari ikibazo kiri hagati y'Abanyekongo ubwabo, bakwiye kwicara hamwe bakagishakira ibisubizo.
Hashize iminsi mike guverinoma ya DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w'abarwanyi wa M23, uhanganye n'ingabo z'iki gihugu mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw'iki gihugu.
Mukurarinda yavuze ko ari ikibazo cy'amateka kiri hagati y'abatuye iki gihugu ubwabo, bakwiriye gushakira ibisubizo.
Yasabye ko igihugu cyagaragaza ibimenyetso bifatika aho gushyira abantu mu rujijo.
Umunyamategeko, Gasominari Jean Baptiste akaba anazobereye ibibazo byo mu Burazirasuba bwa Congo yavuze ko hashize imyaka 25 iki gihugu kibarizwamo imitwe y'abarwanyi isaga 140, ariko by'umwihariko muri iyo mitwe hakaba harimo n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR wasize ukoze jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ukomeje no guhungabanya umutekano w'u Rwanda n'uw'Abanyekongo ariko iyo leta ntacyo yabikozeho.
Hari ibisasu byaturutse muri RDC byatewe mu Rwanda, umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda yagaragaje ko ari ubushotaranyi ariko u Rwanda ntiruzigera rwinjira muri iyi ntambara.
Kugeza ubu iyi ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo hari serivise yatumye zihagarara zirimo no guhagarika ingendo zo mu kirere z'indege ya RwandAir ijyana abagenzi mu bice bitandukanye by'iki gihugu.
Jean Paul Turatsinze
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru