AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda rwahakanye ibyo rushinjwa na DRC ko rutera inkunga umutwe wa M23

Yanditswe May, 29 2022 20:03 PM | 120,094 Views



Guverinoma y'u Rwanda yahakanye ibyo ishinjwa na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ko itera inkunga umutwe wa M23, mu ntambara bahanganyemo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije RBA ko iki ari ikibazo kiri hagati y'Abanyekongo ubwabo, bakwiye kwicara hamwe bakagishakira ibisubizo.

Hashize iminsi mike guverinoma ya DRC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w'abarwanyi wa M23, uhanganye n'ingabo z'iki gihugu mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

Mukurarinda yavuze ko ari ikibazo cy'amateka kiri hagati y'abatuye iki gihugu ubwabo, bakwiriye gushakira ibisubizo.

Yasabye ko igihugu cyagaragaza ibimenyetso bifatika aho gushyira abantu mu rujijo.

Umunyamategeko, Gasominari Jean Baptiste akaba anazobereye ibibazo byo mu Burazirasuba bwa Congo yavuze ko hashize imyaka 25 iki gihugu  kibarizwamo imitwe y'abarwanyi isaga 140, ariko by'umwihariko muri iyo mitwe hakaba harimo n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR wasize ukoze jenoside yakorewe Abatutsi, ukaba ukomeje no guhungabanya umutekano w'u Rwanda n'uw'Abanyekongo ariko iyo leta ntacyo yabikozeho.

Hari ibisasu byaturutse muri RDC byatewe mu Rwanda, umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda yagaragaje ko ari ubushotaranyi ariko u Rwanda ntiruzigera rwinjira muri iyi ntambara.

Kugeza ubu iyi ntambara iri mu Burasirazuba bwa Congo hari serivise yatumye zihagarara zirimo no guhagarika ingendo zo mu kirere z'indege ya RwandAir ijyana abagenzi mu bice bitandukanye by'iki gihugu.

Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura