Yanditswe Jan, 06 2018 20:12 PM | 3,914 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi. Ni nyuma y’iminsi itari micye humvikana abanyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda bafatwa bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
Iby’uruzinduko
rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa byatangajwe na
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter
watangaje ko ibyo biganiro byagarutse ku birebana n’umubano w’ibihugu byombi.
Minisitiri Mushikiwabo kuri twitter yagize ati:‘’Perezida Kagame yakiriye mugenzi wanjye wa Uganda, Sam Kutesa wazanye ubutumwa bwa Perezida Museveni. Ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo guhahirana bigerweho neza bisaba uruhare rwa buri wese.’’
Minisitiri Louise Mushikiwabo kandi avuga ko ibiganiro by’impande zombie byanagarutse kuri politiki y’akarere ibihugu byombi bihuriyemo, ariko kandi by’umwihariko umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi. Aha Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati: ‘’Ibiganiro kandi byagarutse ku mibanire y’ibihugu byo mu karere, ku mubano w’ibihugu byombi, ifunga n’akarengane gakorerwa Abanyarwanda muri Uganda, ibintu bituma imiryango yabo ikomeza guhagarika imitima bigatuma bahora basaba leta kubikurikiranira hafi’’
Uganda iherutse kohereza abanyarwanda 5 bari bamaze ibyumweru 2 bafungiwe muri uganda nabo baje bakuriye undi munyarwanda Fidele Gatsinzi. Ni mu gihe u Rwanda ruherutse gusaba Leta ya Uganda gutanga ibisobanuro ku mpamvu y’ifungwa ry’Abanyarwanda rya hato na hato.
Inkuru mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru