Yanditswe January, 06 2018 at 20:12 PM | 3291 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi. Ni nyuma y’iminsi itari micye humvikana abanyarwanda bajya cyangwa baba muri Uganda bafatwa bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo.
Iby’uruzinduko
rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa byatangajwe na
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo abinyujije kuri Twitter
watangaje ko ibyo biganiro byagarutse ku birebana n’umubano w’ibihugu byombi.
Minisitiri Mushikiwabo kuri twitter yagize ati:‘’Perezida Kagame yakiriye mugenzi wanjye wa Uganda, Sam Kutesa wazanye ubutumwa bwa Perezida Museveni. Ibiganiro byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo guhahirana bigerweho neza bisaba uruhare rwa buri wese.’’
Minisitiri Louise Mushikiwabo kandi avuga ko ibiganiro by’impande zombie byanagarutse kuri politiki y’akarere ibihugu byombi bihuriyemo, ariko kandi by’umwihariko umutekano w’abaturage b’ibihugu byombi. Aha Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati: ‘’Ibiganiro kandi byagarutse ku mibanire y’ibihugu byo mu karere, ku mubano w’ibihugu byombi, ifunga n’akarengane gakorerwa Abanyarwanda muri Uganda, ibintu bituma imiryango yabo ikomeza guhagarika imitima bigatuma bahora basaba leta kubikurikiranira hafi’’
Uganda iherutse kohereza abanyarwanda 5 bari bamaze ibyumweru 2 bafungiwe muri uganda nabo baje bakuriye undi munyarwanda Fidele Gatsinzi. Ni mu gihe u Rwanda ruherutse gusaba Leta ya Uganda gutanga ibisobanuro ku mpamvu y’ifungwa ry’Abanyarwanda rya hato na hato.
Inkuru mu mashusho:
Smart Africa yabonye umuyobizi mushya
February 11, 2019 at 12:33 PM
Soma inkuru
Perezida Kagame arashima intambwe AU yateye mu gihe cy' umwaka ushize awuyobora
February 11, 2019 at 11:49 AM
Soma inkuru
Mu gitaramo gisoza umwaka wa 2018 cyitabiriwe n'abagize guverinoma, abayobozi bandi mu nzego nk ...
January 01, 2019 at 19:41 PM
Soma inkuru
Mu butumwa yageneye inzego z’umutekano mu minsi mikuru isoza n’itangira umwaka, Perezida ...
December 26, 2018 at 21:08 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu mujyi wa Abidjan muri Cote d ...
December 19, 2018 at 22:00 PM
Soma inkuru
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ...
December 18, 2018 at 21:52 PM
Soma inkuru