AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda rwagaragaje ko ikoranabuhanga ryarufashije mu guhangana na Covid 19

Yanditswe Jul, 13 2022 15:51 PM | 70,591 Views



U Rwanda rwagaragaje ko udushya tw'ikoranabuhanga ari bimwe mu byarufashije mu guhangana n'icyorezo cya Covid 19. Biri mu byo rwasangije abitabiriye inama nyafurika ihuje imiryango, amashyirahamwe n'amahuriro y'abanyamadini n'amatorero akora mu rwego rw'ubuzima. 

Muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid19, ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo ‘ventilators’ byifashishwa mu gutanga umwuka wo guhumeka, ni bimwe mu byagize uruhare rukomeye mu kwita ku barwayi baba barembye.

Umuhanga mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi wo mu gihugu cya Kenya, Kenneth Otieno, avuga ko ikoranabuhanga Ryagizemo uruhare mu guhanga ryitwa KO2, ari kimwe mu bifasha kwita ku mubare munini w'abarwayi barembye.

Yagize ati “Mu gihe Covid19 yari yugarije cyane abaturage, hari ikibazo gikomeye cy'umwuka wa oxygen, icupa risanzwe rya oxygen riba rigenewe umuntu umwe, ni bwo twatekereje gukora imashini ifite ubushobozi bwo guha umwuka abana bari hagati ya 10 na 15 n'abantu bakuru 10 icyarimwe. Iyi mashini ifite ubushobozi bwo kwikorera oxygen, iyo uyikoresha, ugenzura ingano y'umwuka uha umuntu, ikindi kandi iyo umuriro w'amashanyarazi ugiye, ifite uburyo yo ikomeza gukora kugeza umuriro ugarutse.”

Muri iyi nama nyafurika ihuje intumwa zo mu bihugu bisaga 30, harimo kuganirwa ku birebana n'uruhare rwabo mu bihe by'icyorezo. Nguot Tut Mai wo mu gihugu cya Sudani y'Epfo avuga ko ubwo icyorezo cya Covid19 cyadukaga hari abo mu madini n'amatorero batemeraga ko gihari.

Ati “Hari abavugaga ko Covid19 ntayihari,ari ukubeshya,andi bakavuga ko  nta munyafurika wayirwara,gusa bagezeho babona ko ari ukuri,indwara ihari kandi yica, kugira ngo ibyo bigerweho, bitewe nuko abayobozi b'amadini n'amatorero ari abantu bizerwa, mu butumwa bagenera abayoboke babo batangiye kubabwira ko covid ihari, ko badakwiye kwizera ibihuha bivugwa kuri yo, ibyo byakorwaga ku bufatanye bwa Leta na ministeri y'ubuzima.”

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko mu gihe abantu bugarijwe n'uburwayi bigira ingaruka no kuri roho, akaba ari yo mpamvu hagomba gushyirwa imbaraga mu buvuzi kuri bose.

Yagize ati “Ubuvuzi bw'imiti n'urushinge ntabwo bihagije, byunganirwa n'ubuvuzi bwa roho, umuntu agizwe n'umubiri na roho kandi roho ikenera umubiri muzima,n'umubiri gakenera roho nzima kuko umuntu ni umwe. Ni ibintu twabonye muri iki cyorezo, ni uburwayi bubi butuma umuntu adashobora guhura n'abandi, atabona abamurwaza, akitaba Imana nta muntu umuri hafi, bitugaragariza ububi bwabwo, iyo afashijwe ku mutima akaba azi ko ari kumwe n'Imana, abantu bakirinda kwanduzanya, kuvurwa, umutima w'urukundo n'ukwemera ni byo bikomeza umurwayi agakira.” 

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yashimye imiryango, amashyirahamwe n'amahuriro ashingiye ku madini n'amatorero akora mu birebana n'ubuzima ahuriye mu muryango witwa ACHAP, kubera umusanzu ukomeye batanga mu rwego rw'ubuvuzi muri Afurika. Yagaragaje uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga mu dushya tw'ikoranabuhanga kugira ngo rushobore guhangana n'icyorezo cya Covid19. Gusa ashimagira ko nta mpamvu yo kwirara kuko icyorezo kigihari.

Ati “Ubwandu burahari ndetse no muri iyi minsi hari ukuntu bwagiye bugaragara nkaho bwiyongereye ugereranije n'amezi 2 ashize, turi kubibona mu mibare, mu turere dutandukanye, nkuko mubizi, bifatwa n'inama ya guverinoma ishingiye ku bimenyetso bigaragaza uko ubwandu buhagaze, mu minsi iri imbere hazaba gutanga andi mabwiriza hakurikijwe uko icyorezo gihagaze, n'ingamba zakongera gushyirwamo ingufu kugira ngo tugumye tukirinde kuko covid irakica, tugomba kuyirinda twese.”

Umuyobozi w’Umuryango ACHAP (African Christian Health Association Platform) Peter Yeboah avuga ko bazakomeza gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bibangamiye urwego rw'ubuvuzi.

Ati “Icyo tugamije ni ugufatanya n'izindi nzego, mu gutegura uko twakwitwara mu gihe hadutswe icyorezo, kwita ku buzima bw'abaturage ni byo bizafasha ibihugu kwesa intego z'iterambere rirambye, buri gihugu cyashyize umukono ku birebana n'izo ntego, gahunda za Leta zirebana n'iby'ubuzima, natwe tugomba gutanga umusanzu muri zo.” 

Mu kongera ubushobozi bw'igihugu mu guhangana n'ibyorezo, u Rwanda rufite Ikigo cyihariye cyita barwayi ba Covid19 n'izindi ndwara zandura cyane zakwaduka. Mu bitaro 26 byo hirya no hino mu gihugu hashyizweho uburyo bwo gukora umwuka wa oxygen wifashishwa n'abarwayi bwarembye.

Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira ibyorezo, Africa CDC kivuga ko mbere yuko uyu mwaka urangira,70% by' abatuye Afurika bazaba bakingiwe ku buryo bwuzuye Covid 19.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama