AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda ruvuga ko kwakira inama ya CHOGM ari amahirwe rugomba kubyaza umusaruro

Yanditswe Sep, 03 2019 18:06 PM | 11,618 Views



U Rwanda ruremeza ko kwakira inama y’umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza izaba mu mwaka utaha, ari amahirwe rugomba kubyaza umusaruro. Na ho abagize komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’imikino muri uyu muryango batangaza ko ibi byerekana ubushobozi bw’u Rwanda mu nzego zinyuranye.

Kuva kuri uyu wa kabiri abasaga 300 bagize komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’imikino muri Commonwealth baturutse mu bihugu 71, bateraniye i Kigali, mu nama y’inteko rusange y’iminsi 3, izarangira hanatowe komite nshya izasimbura iyari imaze imyaka isaga 4 ku buyobozi.

Perezida w‘iyi mpuzamashyirahamwe Dame Louise Martin, witabiriye iyi nama avuga ko n'ubwo u Rwanda rumaze imyaka 10 gusa rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, imiyoborere n’imikorere yarwo byagaragaje ko ari igihugu cy’ingirakamaro muri uyu muryango.

Yagize ati "Nari ndi hano mu myaka 3 ishize, kuko ni ho habereye inama nk’iyi ku rwego rwa Afurika. Ibyo nabonye mu gihe nahamaze byanyeretse ko iki gihugu gitera imbere binatuma nyuma y’ibyumweru 3 mpita ngaruka nzanye n’inkoni y’umwamikazi. Maze kwirebera uburyo iyi nkoni yakoreshejwe abantu b’imihanda yose bari hano ubona bafite akanyamuneza, basangizanya ibyo bayiziho,.. narabyitegereje mbibonamo ishusho y’uburyo Kigali n’u Rwanda rutera imbere. N'ubwo u Rwanda ari cyo gihugu navuga ko ari gishya kurusha ibindi muri uyu muryango, nabwiye minisitiri nti ndabona mwakwakira inteko rusange yacu. Ntabwo ari igihugu cyose n'ubwo cyaba ari kinini usanga gifite ubushobozi bwo kwakira iyi nama ngo igende neza na cyo kibashe gucuruza isura yacyo muri uyu muryango, ariko u Rwanda rwo rurimo kubikora neza mu buryo butangaje!"

U Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyinjiye muri uyu muryango vuba kigahita gihabwa kwakira inama yo ku rwego rwo hejuru nk’iyi, ibintu Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Epérance agaragaza ko ari amahirwe igihugu kigomba kubyaza umusaruro.

Yagize ati "Baribonera uko igihugu kimeze, baribonera ibikorwa remezo mu rwego rwa siporo, barareba umutekano barareba byinshi. Ni ukuvuga ngo mu minsi iri imbere aba ni bo bafata ibyemezo n’imikino mpuzamahanga ishobora kubera aha ngaha. Mwabonye ko banasuye Kigali Arena n’iyi nama ni kimwe mu byo iza kutumarira ubufatanye buraza kurushaho gukomera cyane."

Perezida wa Komite Olempike, Amb. Munyabagisha Valens, na we aca amarenga ko nyuma yo kubona inzu mberabyombi y’imikino y’amaboko, Kigali Arena, u Rwanda rwatangiye imyiteguro ya ngombwa mbere yo gusaba kwakira imikino mpuzamahanga irimo n’iyo muri Commonwealth.

Yagize ati "Ubu nzi neza ko igihe twazaba twumva tumaze kwitegura neza tukabisaba ndabizi neza ko bahita batwemerera. (Murabiteganya?) Nta muntu utabiteganya ubwo ni ukuganira n’inzego zibishinzwe zose tukareba niba twiteguye nta bindi tubura, ariko none se Perezida wa Repubulika yatwubakira inzu ingana kuriya ikaba iyo gusura gusa ntiberemo imikino?"

Impuzamashyirahamwe y’imikino mu muryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, Commonwealth Games Federation, ni umuryango mpuzamahanga ushinze imiyoborere n’ubugenzuzi bw’imikino mu bihugu bigize Commonwealth.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama