Yanditswe Jun, 20 2021 19:01 PM | 30,836 Views
Umunsi
mpuzamahanga w’impunzi wizihijwe hirya no hino ku isi, usanze iziba mu Rwanda
zivuga ko zifite ikibazo cy’igabanuka ry’inkunga yo kubatunga.
Uhagarariye mu Rwanda ishami rya Loni ryita ku mpunzi HCR, avuga ko ibi biterwa n’uko politiki nshya iteganya ko impunzi zifashwa kwigira, inkunga igaterwa imishinga yabo.
Ndagijimana Bahati ni Umunyekongo w’impunzi ucumbikiwe mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi, ahabarizwa izibarirwa izigera ku bihumbi 10.
Avuga ko ashimira kuba u Rwanda rubacumbikiye imyaka isaga 24, gusa kuri ubu ngo bafite ikibazo cy'amafaranga yo kubatunga atakijyanye n’ibiciro ku isoko.
Yagize ati “Ntitwabura gushimira leta y'u Rwanda iducumbikiye imyaka 24 idufasha muri byose hano ku musozi wa Gihembe kuko nta sasu turumva, nubwo dufite ikibazo cy'inzara ariko leta y'u Rwanda ntako itari yaragize, ariko turayisaba ko yakomeza kudukomangira hirya no hino kugirango tubone ibitunga imiryango.”
Uhagarariye ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi HCR mu Rwanda, Baba Fall Ahmed avuga ko politike uyu muryango ufite ari iyo gufatanya n'ibihugu barimo gufashwa kwigira.
Yagize ati “Ubu icyo turimo kwitaho cyane ni uguha inkunga abayikeneye kurusha abandi, ntabwo tugishaka guha ibiryo impunzi zose tubiha ababikeneye kurusha abandi harimo abatishoboye, abo bishoboye tukabagenera inkunga y'imishinga yabo kugirango bashobore kwigira bitunge ubwabo.”
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Kayisire Marie Solange avuga ko hari abimuwe babaga mu bice byashoboraga gushyiraga ubuzima bwabo mu kaga.
Ati “Imishinga yo kwigira no guteza imbere imibereho y'impunzi hagamijwe kwigira yariyongereye, nubwo inkunga zikomeje kugenda zigabanuka hari impunzi zimwe na zimwe zashoboye kwiteza imbere ndetse izifite ubushobozi zavanywe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y'ibiribwa.”
“Iki gikorwa kizakomeza kunozwa kugirango ubufasha bubonetse butangwe neza. Imiryango igera ku 1,385 igizwe n'abantu 7556 yimuwe mu manegeka akabije mu nkambi za Gihembe na Kigeme ituzwa neza.”
Umunsi mpuzamahanga w’impunzi wizihijwe mu gihe isi yugarijwe n'icyorezo cya COVID-19.
Mu Rwanda impunzi 416 zimaze gukingirwa, rukaba ruri mu bihugu 33 byiyemeje kurinda impunzi kwibasirwa n’iki cyorezo, ku bihugu 151 birimo guhabwa inkingo.
Mu Rwanda habarurwa impunzi zisaga 127,557 abacumbikiwe mu nkambi bangana na 90%.
Bosco Kwizera
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru