Yanditswe Mar, 15 2023 19:20 PM | 60,743 Views
Perezida Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rutewe ishema no kwifatanya n’Isi yose mu gusigasira umurage w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru ku Isi, Umunya-Brazil ufite inkomoko muri Afurika, Pele.
Perezida Kagame yagaragaye mu kibuga akina umupira w’amaguru, uyu mukino Perezida Kagame yahuriyemo n’umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino n’abandi bakanyujijeho muri ruhago, niwo wa mbere ukiniwe muri Stade ya Kigali, kuva yakitirirwa umunyabigwi muri ruhago, Pelé.
Kuyu uyu wa Gatatu ni nabwo iyi Stade yatashwe ku mugaragaro nyuma yo kuvugururwa.
Umukuru w’igihugu yashimiye Perezida wa FIFA Gianni Infantino wazanye igitekerezo cyo gusigasira umurage w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento, Pelé.
Yagize ati "Pelé nkuko tubizi ni umwana wa Afurika wazanye ubumwe mu Isi yose binyuze muri Siporo, akaba umugabo wahereye mu buzima buciye bugufi ariko asoreza ku rwego rwo hejuru cyane, urwego ntagereranywa. Iryo naryo ni isomo rikomeye kuri benshi ku Isi kuko kumenya ayo mateka n’ahahise bibaha icyizere ko nabo bazakabya inzozi bakagera ku rwego nk’urwa Pelé. Ndifuza rero kugaragaraza umunezero wacu dutewe no kuba mu muryango mugari w’uyu mukino uharanira kunga ubumwe bw’abatuye Isi kugirango irusheho kuba nziza kurusha uko yahoze."
Perezida wa FIFA Gianni Infantino yashimiye u Rwanda kuba rushyize mu bikorwa icyifuzo cy’iri shyirahamwe cyo kwitirira Pelé, imwe muri stade z’umupira w’amaguru mu rwego rwo gusigasira umurage w’uyu munyabigwi witabye Imana tariki 29 Ukuboza umwaka ushize wa 2022.
"PELE yatuvuyemo dusigarana agahinda ariko ahorana natwe. Azahorana natwe twese dukunda umupira w’amaguru kandi ni ingenzi ko buri wese ku Isi azirikana uwo Pelé yari we. Murakoze rero kubw’iki gikorwa cyiza cyo kwitirira Pelé iyi stade. Reka mbabwire ko mu myaka ishize nageze muri iyi stade ariko uburyo yavuguruwemo burashimishije kandi ndabizi ko hari indi mishinga myinshi myiza igamije guteza imbere siporo n’umupira w’amaguru."
Iyi stade ihawe izina rishya rya Kigali Pelé Stadium mu gihe mu Rwanda habera inteko rusange ya 73 ya FIFA.
Umukuru w’igihugu yashimiye abitabiriye iyi nama ashimangira ko iyi stade ari ingirakamaro mu guteza imbere umupira w’amagaru mu Rwanda.
"Iyi stade ni ahantu abahungu n’abakobwa bahurira hamwe bagakora siporo, bagakina umupira w’amaguru kandi bagiye kujya bigira ku nkuru y’umunyabigwi Pelé. Sinabona rero amagambo nyayo yo gusobanura umunezero dufite n’uburyo twishimiye kubaha ikaze mwese n’Isi yose muhagarariye hano mukaba muri hano muri uyu mujyi wa Kigali mu Rwanda. Twishimiye kuba umwe muri mwe ndetse no kubakira naho ubundi reka dukine umupira w’amaguru."
Perezida Kagame na numero 7 mu mugongo yakinnye ku ruhande rw’ikipe y’u Rwanda naho Perezida wa FIFA akina ku ruhande rw’ikipe ya FIFA, Infantino yagaragaje ko yishimiye uburyo Perezida Paul Kagame yitwaye muri uwo mukino.
Sitade ya Kigali ihawe izina rishya nyuma yo kuvugururwa ku bufatanye bw’u Rwanda na FIFA igahabwa ikibuga gishya abakinnyi bakiniraho kiri mu bigezweho kandi byihagazeho ku Isi.
Urwambariro ndetse n’aho abafana bicara naho haravuguruwe ndetse iruhande rwa stade hakaba harimo gutunganywa ikibuga cy’imyitozo.
Divin Uwayo
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
2 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru