AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda rurishimira umusaruro wavuye mu ngamba 14 zo kurengera ibidukikije

Yanditswe Mar, 06 2020 08:50 AM | 9,743 Views



Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu myaka hafi 10 ishize mu Rwanda hatangijwe ingamba 14 zo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahungabanywa n’imihindandagurikire y’ibihe, imyumvire y'Abanyarwanda yazamutse ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Kwimura abatuye mu bishanga, bagatuzwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga ni icyemezo impuguke mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije zemeza ko ari icy'ubuyobozi bureba kure kandi bwita ku baturagwe babwo.

Ruremesha Theogene yamaze imyaka hafi 10 atuye mu nzu yubatse mu gishanga giherereye mu Karere ka Gasabo, kuri we ngo ijoro ribara uwariraye.

Ati ''Imibereho yaho yari mibi cyane, washoboraga kubyuka mu gitondo ugakanguka ukabona amazi yuzuye inzu, nka kwa kundi uva ku buriri wakandagira hasi ukumva usa n'ukandagiye mu ibase y'amazi. Ibyo rero wabonaga ko uri mu biza n'inzu yakugwaho.''

Gukura ibikorwa remezo byari mu bishanga, guca amasashi, gukumira ibikoresho bya plastiki bikoreshwa rimwe gusa bikajugunywa n'izindi ngamba zitandukanye, ni bimwe mu bikubiye muri gahunda 14 u Rwanda rwihaye mu myaka hafi 10 ishize.

Kuri ubu Leta y'u Rwanda yemeza ko hari umusaruro wamaze kuboneka. Nk’uko Minisitiri w'Ibidukikije Dr. Jeanne d'Arc Mujawamariya yabihamije.

Yagize ati ''Icyo u Rwanda rwishimira cya mbere na mbere ni uko imyumvire y'abaturage ku bijyanye n'ibidukikije yarahindutse.''

Abaturage barimo na bamwe mu bari batuye mu bishanga bavuga ko n'ubwo bitoroshye guhanga ubuzima bushya, bishimira kuba barakuwe mu bishanga kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga.

Karangwa Emmanuel yagize ati ''Ndetse iyo hataza kuba igitekerezo cyo kwimura abantu haba harapfuye abantu benshi kandi n'ubundi hari abapfuye batwawe n'amazi yari ari aha ngaha, harimo abapfuye benshi batuye hano hirya Cyaruzinge, hari n'abandi bagiye batwarwa n'amazi, hari ababuze za moto, amagare n'ibindi.''

Na ho mugenzi we Zibonukuri Claude ati ''Ni ibintu byo gushimirwa kuko urabona nka hano duhagaze ntabwo watekereza ko wenda hari abantu n'umuntu wese uhanyuze aravuga ari ni nde muntu watekereje kuba yakura abaturage mu gishanga.''

Uretse ingingo yo kubungabunga ibishanga, Minisitiri Mujawamariya avuga ko muri rusange mu rugendo rwo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahungabanywa n’imihindandagurikire y’ibihe hari byinshi u Rwanda rumaze guteramo intambwe.

Yagize ati ''Ingengo y'imari igenerwa ibidukikije igenda yiyongera, Leta y'u Rwanda yabishyizemo imbaraga ikindi kandi twishimira ni uko abantu bashora imari mu Rwanda baba Abanyarwanda, baba abanyamahanga hajemo ingingo irebana n'ibidukikije uko uzabungabunga ibidukikije, uko uzita ku mazi mabi aturuka iwawe, icyo ni ikintu Abanyarwanda twagombye kuba twishimira kuko mbere muranabizi ko no gutura mu bishanga byari byemewe.''

Mu bindi u Rwanda rwari rwiyemeje muri uru rugendo rugikomeje harimo gutera amashyamba no kuvugurura ayari asanzwe. Kuri ubu 30% by'ubuso bw'u Rwanda ni amashyamba. Harimo kandi gutunganya amazi (imigezi n’ibiyaga) no kongera aboneka ndetse no kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Uru rugendo rurakomeje ku buryo ngo mu 2050 u Rwanda ruzaba ari igihugu cyubatse neza neza ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahungabanywa n’imihindandagurikire y’ibihe.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira