Yanditswe Aug, 08 2022 17:25 PM | 71,494 Views
Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara n'ibyorezo,
Africa CDC cyatangirije i Kigali gahunda izafasha u Rwanda kwesa umuhigo
rwihaye w’uko uyu mwaka uzarangira rufite abaturage 86% bakingiwe
Covid-19.
Ni gahunda izwi nka Save lives and livelihoods cyangwa se
kurengera ubuzima n'imibereho ugenekereje mu kinyarwanda, igamije gufasha
ibihugu bya Afurika gukingira abaturage icyorezo cya COVID19 byibura bakagera
ku gipimo cya 70%.
Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya SIDA n'izindi ndwara z'ibyorezo mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC avuga ko izafasha inzego z'ubuzima mu Rwanda binyuze mu nkingi enye.
Inzego z'ubuzima mu Rwanda zivuga ko kugeza ubu abasaga 70% bamaze kubona byibura doze imwe y'urukingo rwa COVID19, 68%, bakaba bamaze gufata doze ebyiri mu gihe 40% bamaze gufata doze ya mbere yo gushimangira.
Umuyobozi w'ikigo Africa CDC mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Dr. Ashamyelesh Kifle DEBELA avuga ko icyo kigo gitewe ishema no kuba u Rwanda ruri mu bihugu biza ku isonga mu gukingira umubare munini w'abaturage bityo rukaba rukwiye gushyigikirwa.
"Dutangije ku mugaragaro iyi gahunda mu gihe guverinoma y'u Rwanda yamaze gutangaza gahunda yo gukingira abana bari hagati y'imyaka 5 na 11 ndetse no gutanga doze ya kabiri ishimangira ku bafite imyaka 60 kuzamura ndetse n'abafite imyaka 50 kuzamura barwaye indwara zitandura. Ubu u Rwanda rufite intego yo gukingira byuzuye byibura abagera kuri 86% mbere y'uko uyu mwaka urangira. Mu cyiciro cya mbere cy'iyi ganhunda kizamara umwaka twateganyije agera kuri miliyoni 2 z'amadorali, ni ukuvuga, miliyari 2 z'amanyarwanda. Dukomeje kandi ibiganiro na bagenzi bacu hano mu Rwanda kugirango turebe uburyo twakongera inkunga."
Muri aka karere ka Afurika y'Iburasirazuba kagizwe n'ibihugu 14, u Rwanda rubaye igihugu cya 3 gitangirijwemo iyi gahunda ya Save lives and livelihoods nyuma y'ibihugu bya Ethiopia na Kenya.
Divin Uwayo
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
2 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru