Yanditswe May, 18 2022 20:06 PM | 144,614 Views
Raporo y'Ikigo, Henley & Partners gikora ubushakashatsi hibandwa ku bukungu, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 2 muri Afurika mu bihugu ubukungu bw'abikorera buzazamuka ku kigero cya 38% bitarenze muri 2031, bitewe n'imbaraga zashowe mu bikorwaremezo by'iterambere.
Abikorera bo mu Rwanda bemeza ko iryo shoramari igihugu cyashyize mu bikorwaremezo bitandukanye birimo n'ikoranabuhanga, ryatangiye kubaha umusaruro ndetse n'icyizere ko 10 iri imbere igihugu kizaba gihagaze neza.
Umucuruzi witwa Ngamije Augustin avuga ko "Dukurikije nk'ikoranabuhanga hari byinshi bigaragaza ko u Rwanda rurimo gutera imbere bikaba byaradufashije cyane nk'abikorera, kuko urebye nk'umwanya twatakazaga tujya kwishyura imisoro ntibikiriho kuko twicara mu biro tukabikora twifashishije ikoranabuhanga, umwanya twatakazaga tukawukoresha ibindi. Ikoranabuhanga ni ikintu bateje imbere kandi rifasha cyane ku bintu bigaragaza ko bizateza imbere iki gihugu mu gihe kitarambiranye."
U Rwanda ruri ku mwanya wa 2 nyuma y'ibirwa bya Maurice mu bihugu ubukungu bw'abikorera buzazamuka ku kigero cya 38% bitarenze muri 2031, bitewe n'imbaraga zashowe mu bikorwaremezo bitandukanye.
Ibi bikubiye muri raporo yasohowe muri uku kwezi kwa Gatanu n'ikigo Henley & Partners.
Impuguke mu bukungu zivuga ko n'ubwo ikigero cy'inguzanyo u Rwanda rufite ziri hejuruya 75% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, zashowe mu bikorwaremezo bifitiye akamaro ubukungu bw'igihugu ku buryo zizagira uruhare mu kuzamura imari y'abikorera mu myaka 10 iri imbere.
Kugeza ubu muri Afurika, umutungo w'abantu ku giti cyabo ugeze ku madorari miriyari ibihumbi 2,100 mu gihe iyi raporo yerekana ko muri 2031, umutungo w'abantu ku giti cyabo uzaba ugeze kuri Miriyari ibihumbi 3,000, bigaragaza izamuka rya 38%.
Iterambere ry'abikorera rinishimirwa n'abagize amahirwe yo guhabwa akazi muri zimwe mu nganda n'ibigo bitanga serivisi.
Imibare yo mu kwezi kwa Kane y'urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere RDB yerekanye ko muri 2021, u Rwanda rwagize ishoramari rya Miriyari 3 na Miliyoni 700 z'amadorali y'Amerika rivuye kuri Miriyari 1 na Miliyoni 300 z'amadorali muri 2020.
Ni ishoramari ryitezweho gutanga akazi ku bantu basaga ibihumbi 48.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru