AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

U Rwanda ruravuga ko rutazatezuka ku mutima wo kwakira no gucumbikira impunzi n’abimukira

Yanditswe Nov, 15 2023 17:41 PM | 121,561 Views



Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itazatezuka ku mutima wo kwakira no gucumbikira impunzi n’abimukira, ni nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwanzuye ko kohereza abimukira mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Mu kiganiro yagiranye na mugenzi wacu Jean Pierre Kagabo, umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yavuze ko kuba leta y’u Rwanda igendera ku mategeko bitayibuza kugira icyo ivuga kuri bimwe mu byemezo by’abacamanza.

Hagati aho Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yatangaje ko nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga yavuganye na Perezida Kagame bagashimangira ko bakomeye ku cyemezo cyo guharanira ko amasezerano y’ibihugu byo mbi ku kibazo cy’abimukira agerwaho.

Yavuze guverinoma ye irimo gukorana n’u Rwanda ku masezerano mashya kandi ngo isomwa ry’urubanza rw’uyu munsi ni ingingo izashingirwaho mu kunoza ayo masezerano.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF