Yanditswe Jun, 08 2022 16:24 PM | 69,619 Views
U Rwanda rwasezeranyije abitabiriye inama mpuzamahanga ku
iterambere ry'ikoranabuhanga, ko bitarenze mu mwaka wa 2030 imiryango itishoboye igera kuri 2 800 000 izaba
yabonye telefoni zigezweho “ smartphones”.
Hagati aho ariko Minisitiri w'intebe wa Luxembourg Xavier Bettel akaba asaba abagezwaho iryo koranabuhanga kuryitondera kuko ridashobora gusimbura ikiremwamuntu.
Mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru
cyitabiriwe na minisitiri w'intebe wa Luxembourg Xavier Bettel ku bwa Kabiri, wagarutse ku
buryo icyorezo cya COVID19 cyerekanye uburyo ikoranabuhanga rifatiye runini
ikiremwamuntu ariko nanone ngo ntiryamusimbura.
Yagize ati "Mwibaze iyo COVID19 iza nta koranabuhanga dufite! Nabashije gukora inama nifashishije ikoranabuhanga ry'uburyo bunyuranye ndetse tunabasha gukorera no mu rugo. Twanashoboye gukomeza amasomo abantu bakomeza kwiga mu ihe cy'icyorezo. Ariko nanone dukwiye kuba maso kugirango ikoranabuhanga ritaba iry'abantu bake bibera mu mijyi gusa cg urubyiruko. Ikindi nanone ntitwibagirwe ko nubwo dufite iryo koranabuhanga ritagomba gusimbura imibanire isanzwe n'ubusabane mu bantu. Munyihanganire kubishimangira ariko mwibuke ko ibi byahoze ari nk'inzozi."
Urubyiruko narwo rwasabye ibihugu n'umuryango mpuzamahanga muri rusange kubashyigikira kugirango batange umusanzu wabo mu kugeza ikoranabuhanga kuri bose nkuko Julianna Navaes uhagarariye bagenzi be muri iyi nama abisobanura.
Muri iyi nama bimwe mu bihugu byagaragaje icyo biteganya
gukora mu rwego rwo kugeza ikoranabuhanga kuri bose maze minisitiri
w'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ashimangira icyerekezo cy'u Rwanda
cyo kugeza ikoranabuhanga kuri bose.
"Nk'u Rwanda tuzongera umubare w'abagerwaho n'ikoranabuhanga ridaheza binyuze mu gushora imari mu bikorwa bizatuma tugera ku byiciro by'abantu bikiri inyuma ndetse no mu duce twasigaye inyuma. Aho harimo koroshya uburyo bwo kubona ibikoresho by'ikoranabuhanga, koroshya uburyo bwo kubona inkunga n'inguzanyo ndetse na gahunda yo kugeza murandasi hose haherewe ahakorera inzego za leta, amashuri, ibitaro n'ahandi. Tuzafasha kandi imiryango itishoboye kuburyo buri muryango wose mu gihugu ugira telefone igezweho ya smartphone."
"Haracyari byibura imiryango igera kuri miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana inani ikeneye smartphone bitarenze 2030. Hagati aho ariko nanone turatekereza no ku bikoresho by'ikoranabuhanga rigezweho nkuko n'uhagarariye urubyiruko yabivuze. Twiyemeje kugeza murandasi ku mashuri yose kugirango abanyeshuri bose babone amakuru n'ibikoresho bituma babasha kujyana n'iterambere ry'imyigire rikomeje gutera imbere nkuko tubibona uu munsi."
Iyi nama ya World Telecommunication Development Conference yabanjirijwe n'indi y'urubyiruko yo izwi nka generation connect global youth summit 2022 nayo yabereye i Kigali mu cyumweru gishize, bikaba ari ku ncuro ya mbere izi nama zombi zibereye ku mugabane wa Afurika.
Divin Uwayo
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru