Yanditswe May, 19 2022 22:56 PM | 107,842 Views
Imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, igaragaza ko u Rwanda ruteganya kuzakoresha miliyari zisaga ibihumbi 4,650.
Minisitiri w’Imari n’imIgenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana ubwo yayigezaga ku nteko ishinga amategeko yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzakomeza kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19 kikigaragara mu bice bimwe by’isi, intambara yo muri Ukraine ndetse n’ihindagurika ry’ikirere rishobora guteza ibiza.
Uyu mushinga w'íngengo yímari wemejwe n’ínama y'abaminisitiri ugizwe n’amafaranga agera kuri miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 217.8 zingana na 4.7% ugereranyije na miliyari 4,440.6 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2021/22.
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri niliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 906.9 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 19.5% by’ingengo y’imari yose; na ho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 23.5% by’ingengo y’imari yose.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko kuba icyorezo cya COVID-19 cyaragabanutse byatumye habaho no kugabanya ingengo ayakoreshwaga mu kukirwanya. Urwego rw’ubuhinzi rwagenewe asaga miriyari 156 bivuga igabanuka rya miriyari 9.5, akaba yemeza ko guverinoma yasanze hari imishinga imwe itakongera gushorwamo amafaranga ariko ubuhinzi bugenerwa ingengo y’imari ihagije.
Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura, afite uruhare rugera kuri 80.5% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.
Ikibazo cy’izamuka rikabije ry’íbiciro ku isoko ndetse n’ímishahara y’abakozi ikiri hasi ni bimwe mu byo abasenateri n’abadepite bagarutseho.
Minisitiri wímari nígenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko hategerejwe itegeko ryo gusonera abakozi bahembwa amafaranga atarengeje ibihumbi 60,000.
Muri iyi ngengo y’imari, inkingi yo kwihutisha iterambere ry'ubukungu yateganyirijwe asaga miriyari ibihumbi 2,834 bingana na 60.9%, inkingi yo guteza imbere imibereho myiza igenerwa asaga miliyari igihumbi 1,175 bingana na 25.2% mu gihe inkingi yímiyoborere myiza yagenewe miriyari 647 bingana na 13.9%.
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
24 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru