Yanditswe Dec, 22 2021 15:09 PM | 71,025 Views
Perezida Paul Kagame yavuze ko u
Rwanda rushima intambwe imaze guterwa mu nzira iganisha kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Inama ya 18 idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabaye yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabirwa n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Kenya iyoboye uyu muryango, Tanzania na Uganda, u Burundi buhagararirwa na Visi Perezida Prosper Bazombaza.
Sudani y'Epfo yo yari ihagarariwe na minisitiri
ushinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Deng Alor Kuol.
Iyi nama yasuzumye raporo y’inama y’abaminisitiri ku busabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifuza kwinjira muri uyu muryango, maze isaba ubunyamabanga bukuru bw’umuryango gutegura inama idasanzwe y’akanama gashinzwe amategeko n’ubutabera ngo nako gatange inama zako mbere y’uko abakuru b’ibihugu bahura mu nama itaha.
Aha Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakwakirwa nk’igihugu cya 7 mu bigize uyu muryango.
Yagize ati "Ndifuza kubamenyesha ko u Rwanda rushima intambwe imaze guterwa mu rugendo rwo kwemerera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Duhanze amaso imyanzuro ya nyuma ku ntambwe zisigaye mu kwemeza ubwo busabe."
Inama ya 21 isanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC yo muri Gashyantare uyu mwaka, yari yakiriye ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu cyifuza kwinjira muri uyu muryango.
Inyigo yo muri 2020 yakozwe n’urugaga rw’abikorera muri uyu muryango ku bufatanye na GIZ, bwagaragaje ko kwakira DRC muri EAC ari amahirwe ku mpande zombi.
Iyo nyigo yerekana ko muri 2019 RDC yatumije mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 6.6, gusa 31.2% ibikura mu Bushinwa.
Muri 2018 ibicuruzwa byavuye mu bihugu bigize EAC bijya muri DRC byanganaga na miliyoni 855 z’amadorali, ni ukuvuga 11.5% by’agaciro k’ibicuruzwa byose icyo gihugu cyatumije mu mahanga.
Iyi nama ibaye kandi mu gihe Isi yongeye guhungabanywa bikomeye na COVID19 yihinduranyije izwi nka Omicron.
Perezida Kagame yavuze ko guhangana n’iki cyorezo n’ingaruka zacyo bisaba ubufatanye bwa buri wese.
Ati "Muri izi mpera z’umwaka dukomeje guhangana n’ibibazo duterwa n’icyorezo cya COVID19. Ni ikibazo kidusaba gukorana bya hafi twese nk’Akarere kugira ngo tubungabunge ubuzima bw’abaturage bacu tunagabanye ingaruka ku bukungu."
"Kongera ubufatanye no gukorera hamwe birasaba kunoza imikorere y’inzego no gukoresha neza amikoro dufite nk’umuryango wa EAC, u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo muri uwo mukoro w’ingirakamaro."
Muri iyi nama kandi hafashwe umunota wo kunamira uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli ndetse no guha ikaze uwamusimbuye Samia Suluhu Hassan, witabiriye iyi nama ku nshuro ya mbere nka Perezida wa Tanzania.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru