Yanditswe Oct, 13 2019 13:17 PM | 19,180 Views
Guhera kuri uyu wa Mbere u Rwanda rurakira kira inama mpuzamahanga ku makoperative. Abantu mu nzego zitandukanye bashimangira ko hari inyungu nyinshi mu gukorera hamwe kuko bizamura ubukungu bw'igihugu n'ubw'abagize amakoperative; gusa ngo hari aho amakoperative yabaye nk'inka ikamirwa abantu bamwe maze umubare munini w'abayagize bakayahomberamo.
Gukorera hamwe haba mu makoperative cyangwa andi mahuriro ni imwe muri politiki ishyizwe imbere na Leta y'u Rwanda.
Bamwe mu bamenye mbere inyungu yo gukorera hamwe kimwe n'abasesengura iby'ubukungu basanga iyo amakoperative acunzwe neza byorohera ba nyirayo kugera ku kintu ubusanzwe kiba kigoye kukigeraho iyo uri nyamwigendaho.
Umuyobozi Mukuru wa CHIC Mazimapaka Olivier avuga ko gukorera mu makoperative bitanga inyungu nyinshi kuko bituma abantu abantu bakora imishinga ikomeye.
Yagize ati ‘‘ Inyungu ni nyinshi, zimwe muri zo ni ukubasha gukora icyo utakabashije uri umwe. Iyo muri hamwe mukerekana umushinga munini mubona ubuvugizi bwihuse, byongera icyizere mu babafasha yaba Leta n'abafatanyabikorwa. Muri hamwe ahantu hose mwakomanga bitanga icyizere kuruta kugenda uri umwe, kuko no guhomba kwabyo iyo uri wenyine hari ubwo ubyuka ugafata icyemezo kitari cyo.’’
Na ho Nkurunziza Alexis, umusesenguzi mu bukungu we yagize ati ‘‘Leta izana politiki ya koperative mu Rwanda kwari ukugira ngo ubukungu busakazwe mu baturage; kwishyira hamwe ni ukwisungana mukagira ubukungu bubakubiyeho, mugahana imbaraga mukagira ubukungu.’’
Umuyobozi w'urugaga nyarwanda rw'amakoperative mu Rwanda Mutezinka Tatienne avuga ko abagera kuri miliyoni 4 bari mu makoperative agizwe ahanini n'abakora ubuhinzi, mu gihe abagore bayarimo bagera kuri 48%; bityo abaturage bakaba bagenda bayungukiramo aho acunzwe neza.
Yagize ati ‘‘Koperative zirabungura kereka ahari imiyoborere mibi ari na byo turwanya uyu munsi kuko iyo koperative iyobowe neza igirirwa icyizere, ahayobowe neza batera imbere bayoborwa nabi ntibyakoroha gutera imbere.’’
Ku rundi ruhande ariko n'ubwo amakoperative afasha abanyamuryango bayo kuzamuka, ngo hari abayahomberamo bitewe na bamwe bayagize nk'inka ibakamirwa bonyine nk'uko abantu banyuranye babivuga.
David Dushimimana, ukuriye ihuriro ry'abagenagaciro mu Rwanda yagize ati ‘‘Birashoboka ko umuntu yatorwa mutabyumva kimwe ariko yamaze gutorwa mugomba gukora ntimumunanize. Iyo mushinze ishyirahamwe mwumva mugomba kunaniza ababayobora bitangira kuba ikibazo, nanone iyo abayoboye bumva ko babonye ahantu ho gukirira, ho gusarura nk'aho ufite inka uragira ukayikama biba ikibazo.’’
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe iterambere ry'amakoperative, Prof Jean Bosco Harelimana, ashimangira ko ubuyobozi bw'iki kigo kimwe n'inzego zitandukanye zitazihanganira abayobora nabi amakoprative bagamije inyungu zabo; ibi kandi ngo biri no mu bigomba kuganirwaho mu nama y'icyumweru igiye kubera i Kigali.
Yagize ati ‘‘Iyi nama ni inshuro ya 2 ibereye muri Afurika mu nshuro zose 60 imaze kuba. Yabereye muri AfUrika y'Epfo ubu igiye kubera mu Rwanda. Twiteze ko abanyamuryango b'amakoperative yacu bazayitabira bazungukiramo ubunararibonye butandukanye, barebe n'abandi, tuzaba dufite abantu bateye imbere ku buryo burenze; abibwira ko abajya mu makoperative ari abafite ubushobozi buciritse bazabona ko atari byo kuko bazasangamo abamiliyarideri baba muri koperative
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 14 kugeza ku ya 18 Ukwakira, bwa mbere u Rwanda rurakirana inama mpuzamahanga yiga ku mikorere y'amakoperative ku rwego rw'isi n'uruhare akwiye kuba afite mu izamuka ry'ubukungu bw'abayagize n'ubw'ibihugu muri rusange.
Abasaga 1000 baturutse ku isi yose ni bo bazitabira iyi nama byitezweho kuzafatirwamo imyanzuro yasiga imikorere n'imicungire y'amakoperative irushaho kugirira inyungu zisangiwe ku bayagize.
Inkuru mu mashusho
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru