Yanditswe Jan, 04 2022 14:44 PM | 10,010 Views
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko
gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa binyuranye bifitanye isano no kurwanya
icyorezo cya covid 19 bifasha igihugu gufata imyanzuro ikwiye kuko amakuru
aboneka vuba, bityo n'ibikorwa bishobora gukwirakwiza iki cyorezo bikagabanuka
ku buryo bugaragara.
Mu cyumba gihurizwamo amakuru yose afitanye isano n'ubuzima, Muhamed Semakula umukozi wa RBC ukuriye ishami risesengura aya makuru arasobanura by'umwihariko ay'ingenzi arebana n'icyorezo cya covid 19 agera muri RBC avuye mu nzego zitandukanye mu gihugu.
Amwe mu makuru y'icyorezo cya Covid 19 ni ajyanye n'umubare w'abandura, imyaka yabo, abagabo n'abagore, umubare w'abahitanwa n'iki cyorezo muri buri karere, akarere gafite imibare myinshi y'abanduye, abakize cyangwa abapfuye, abapimwe, abakingiwe, n'ibindi.
Kuva icyorezo cya covid 19 cyagera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu 2020, ikoranabuhanga ryifashishwa n'inzego z'ubuzima mu gupima, gukurikirana, kwita ku barwayi b'iki cyorezo no gukuzanya no kubika amakuru y'ingenzi arebana na cyo kandi mu gihe cya vuba.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara z'ibyorezo Dr Albert Tuyishime ashimangira ko ibi bituma igihugu gifata ingamba zishingiye ku makuru aba yakusanijwe.
Mu gukomeza kurwanya icyorezo cya Covid 19, hashyizweho gahunda yo gutanga serivisi zinyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga hagamijwe ko abantu badahura kenshi. Serivisi nyinshi zirebana no gusaba ibyangombwa binyuranye zashyizwe ku rubuga Irembo rufatwa nk'urworoheje ibintu ku buryo bugaragara nkuko bivugwa n'abatanga izi serivisi.
Kugura no kugurisha byinshi mu bicuruzwa na serivisi na byo byimuriwe mu ikoranabuhanga aho abenshi mu bacuruzi batagihura n'ababaguzi haba mu guhererekanya ibicuruzwa cyangwa kwishyurana, n'aho bibaye ntihagire ukora ku mafaranga; iyi ni intambwe abantu basanga yaravanyeho byinshi mu bikwirakwiza icyorezo cya Covid 19.
RBC ivuga ko hakurikijwe imbaraga zashyizwe mu ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye z'ubuzima bw'igihugu, ngo nubwo icyorezo cya Covid19 cyatsindwa burundu bitazabuza ko iri koranabuhanga rizakomeza gukoreshwa no mu bindi.
Usibye kwifashisha ikoranabuhanga mu gupima abinjira mu gihugu ndetse n'abagisanzwemo, u Rwanda rurategura mu minsi iri imbere umushinga wo kuzifashisha imbwa mu bikorwa byo gupima icyorezo cya Covid 19 aho ibipimo zizajya zifata bizagereranwa n'ibifatwa mu buryo busanzwe.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru