AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

U Rwanda rugiye kwigisha amahanga 'Gacaca' n''Umuganda'

Yanditswe May, 21 2019 18:19 PM | 2,479 Views



Ikigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n'ibisubizo u Rwanda rwishatsemo "Rwanda Cooperation Initiative" cyasinyanye amasezerano y'ubufatanye yo muri uru rwego n'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe iterambere UNDP.

Umuyobozi mukuru w'ikigo "Rwanda Cooperation Initiative" gishinzwe kumenyekanisha utu dushya Louis-Antoine Muhire nyuma y'aya masezerano yavuze ko u Rwanda rufite uburyo rugiye korohereza abashyitsi kubona utu dushya.

Yagize ati "Icyo turimo kwibandaho ni ugufata ibyo bisubizo igihugu cyishatsemo tukabishyira mu bitabo cyangwa muri 'format' zishobora gutuma wenda uje atazi amateka y'u Rwanda ashobora kucyiga nk'uwagiye mu ishuri, akacyiga akamenya ibikubiye muri 'Gacaca' ku buryo nawe yajya iwabo akabishyira mu bikorwa. Ubwo rero icyo tugiye gukora ni ugu 'codifyinga' ku buryo umuntu areba umuganda akamenya ukorwa ute?"

Uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe iterambere UNDP Stephen Rodriques avuga ko u Rwanda ari igihugu gito mu buso ariko kinini mu mitekerereze kuburyo ibindi bihugu byahakura isomo.


yagize ati "U Rwanda rushobora kuba ari igihugu gito mu buso ariko rufite ibitekerezo bigari kandi nkatwe nka UNDP dushimishwa no kubona amateka meza y'udushya hano mu Rwanda, iryo shema ryo guhora rushaka ibintu bishya n'ibisubizo bikuwe mu bwenge karemano bw'Abanyarwanda n'amateka akungahaye ku birebana n'umuco kuburyo ibi bidushimishije gufatanya mu kwegeranya ubwo bunararibonye bikerekwa amahanga ndetse no kuzana amahanga hano mu Rwanda, ni ibintu bidushimishije."

Mu 2018, amatsinda y'abashyitsi asaga 300 yasuye u Rwanda aje gusura bimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo birimo inkiko Gacaca, komite z'abunzi, umutekano ndetse n'ubumwe n'ubwiyunge.

60% by'abo bashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika. Hari abandi baturutse mu buyapani, Peru, Haiti na Mexique.

Izindi gahunda zigaragazwa ko zatumye u Rwanda rusurwa zirimo gushyigikira iterambere ry'umugore, kurwanya icyorezo cya SIDA, kugabanya impfu z'abana, isuku n'ibindi.

Hari kandi bimwe mu bihugu byamaze gutangiza umuganda rusange iwabo birimo Senegal, Ghana ndetse na Zimbambwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu