Yanditswe Jul, 27 2019 12:22 PM | 9,122 Views
Guhera tariki ya 28 Nyakanga uyu mwaka, i Kigali harateranira inama y’Ishyirahamwe nyafurika rya Banki Nkuru z’ibihugu (AACB).
Ishyirahamwe AACB ryashinzwe
mu 1963 mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye
Addis Abeba muri Etiyopiya.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Banki Nkuru y’u Rwanda, iyi nama izitabirwa n’abantu basaga 400, bagizwe na ba guverineri ba za banki nkuru z’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi bakuru bazo, abagira uruhare mu gushyiraho politiki z’ubukungu, abarimu ba za kaminuza ndetse n’abandi bayobozi mu ngeri zinyuranye.
Iri shyirahamwe rifite intego yo guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’ifaranga, amabanki ndetse no mu bukungu muri rusange, ibi bikaba biri mu rwego rwo kugira ifaranga rihuriweho muri Afurika yose ndetse na Banki nkuru imwe.
Hanateganyijwe ko hazunguranwa ibitekerezo mu bijyanye no kuba Afurika yagira ubukungu butajegajega.
Biteganyijwe ko iyi nama izasoza imirimo yayo tariki ya 1 Kanama uyu mwaka.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru