AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

AMAFOTO: U Rwanda rwohereje ingabo n'abapolisi muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado

Yanditswe Jul, 09 2021 12:23 PM | 149,653 Views



Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nyakanga,  u Rwanda  rwohereje muri Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado, itsinda ry’ingabo na polisi, bose hamwe bazaba ari 1, 000, nyuma y’uko leta isabwe ubu bubafasha na leta ya Mozambique mu rwego rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu.

Ku ikubitiro ku munsi wa mbere kuri uyu wa Gatanu abasirikare 156 bo mu ngabo z’u Rwanda RDF ndetse nabapolisi 40 bose bafashe indege ya RwandAir berekeza muri Mozambique nyuma yo guhabwa n’umugaba wingabo zirwanira kubutaka,  Lt Gen Mubarak Muganga ari kumwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’igihugu DCG Felix Namuhoranye.

Izi ngabo z’u Rwanda zizakorana n’ingabo za Mozambique ndetse n’ingabo z’Umuryang w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Magyepfo ya Afurika, SADC mu kubungabunga umutekano mu bice byatoranijwe aha muri Mozambique.

Izi ngabo z’u Rwanda zizatanga ubufasha kuri leta ya Mozambique haba mu bikorwa by’intambara no kubungabnga umutekano, ndetse no gukora amavugurura mu birebana no kubungabunga umutekano.

Iki ni igikorwa kiri mu rwego rw’ubufatanye hagati y, u Rwanda na   Mozambique nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi mu 2018 ashimangirwa n’umuhate u Rwanda rufite mu kurinda abasivile.

Guhera mu mwaka wa 2017, agace ka Cabo Delgado kagiye kibasirwa n’ibitero by’imitwe y’iterabwoba rimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 3000 abandi benshi bavanwe mu byabo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura