AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

U Rwanda rugiye gutangiza ikigo cyihariye kivura indwara z'umutima

Yanditswe Sep, 29 2021 16:47 PM | 43,567 Views



Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu gihe cya vuba, i Masaka mu Karere ka Kicukiro hazatangira kubakwa ikigo cyihariye kizajya kivura indwara z'umutima.

Minisante ivuga ko indwara zitandura zirimo indwara y’umuvuduko w’amaraso zihangayikishije, kuko zikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage bityo abantu bakaba basabwa kwipimisha kenshi bareba uko bahagaze.

Bamwe mu baturage bavuga ko bagana amavuriro ngo bamenye uko umuvuduko w’amaraso uhagaze, abandi bakavuga ko bataragana iyo servisi.

 Hirwa Diane yagize ati “Mfatisha ibizamini by'umuvuduko nka gatatu mu mwaka, bambwiye ko nta kibazo mfite bangira inama yo gukomeza  kwirinda amavuta, n'umunyu mwinshi ngo bindinde kurwara umutima.”

Kuri uyu wa Gatatu u Rwanda rwifatanije n'ibindi bihugu mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga w'umutima. 

Indwara z’umutima ni ikibazo Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko giteye inkeke, kuko 15% by'abanyarwanda bafite ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso, indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso zihariye 44% by’impfu mu Rwanda.

Prof. Joseph Mucumbitsi, umuganga w’indwara z’umutima kuva mu 2005 avuga ko abantu bakwiye kumenya ubukana bw’izo ndwara, bityo bagashyira imbaraga mu kuzirinda.

Ati “Umuvuduko mwinshi w'amaraso urica, nta kimenyetso na kimwe kigaragara usibye kuba warwara, ntabwo wamenya ko uwufite batagupimye, niyo mpamvu duhamagarira abanyarwanda kwegera ivuriro riri hafi bagapimwa umuvuduko  w'amaraso, isukari n'ibiro, dusaba kandi abantu kureka itabi, kugabanya inzoga, kurya imbuto nyinshi n'imboga, kugabanya umunyu ubundi ugakora siporo byibura iminota 30 ku munsi, bifasha kwirinda ku kigero kirenga 80% izo ndwara.”

Muri gahunda yatangijwe na Minisiteri y'ubuzima yo gukumira no kwita ku bafite indwara zitandura mu myaka 5 iri imbere, bimwe mu bizakorwa harimo kugabanya impfu z'abapfa batarageza ku myaka 70 ku kigero cya 25%, kwigisha abaturage ibijyanye n'izo ndwara  ndetse no kuzisuzuma hakiri kare kugira ngo abazifite bitabweho.

Ni gahunda biteganijwe ko izagera ku baturage miliyoni 4.3 ikazatwara arenga miliyari 359 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr.Daniel Ngamije avuga ko gukumira indwara zitandura bijyana no kongera ubushobozi bwo kwita ku bazifite.

Ati “Ku bitaro bikuru by'igihugu hazaba ibigo byihariye bizaba bifite ubumenyi n'ubushobozi n'ibikoresho bikwiriye mu gusuzuma no kwita ku barwaye indwara zitandura. Hari ikigo cyihariye kizita ku ndwara z'umutima kigiye gutangira kubakwa i Masaka mu minsi ya vuba cyane. Icyerekezo ni uko dukomeza kongera ubushobozi harimo no kuzajya tubaga abarwayi bafite indwara z'umutima mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal mu gihe kitari kure nko mu mwaka umwe cyangwa ibiri.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko indwara z'umutima zihariye 14% by'impfu.

 Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima ryo rivuga ko 71% by'impfu zibarurwa ku isi buri mwaka, ziba zatewe n'indwara zitandura zihitana ubuzima bw' abarenga miliyoni 18 buri mwaka,

85% by'abafite izo ndwara ngo ni abo mu bihugu bikennye birimo ibyo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, ari naho u Rwanda ruherereye.

Carine Umutoni




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira