AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda n'u Bushinwa byasinyanye amasezerano akuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa

Yanditswe Dec, 07 2021 18:10 PM | 102,714 Views



Kuri uyu wa Kabiri, u Rwanda n'u Bushinwa byasinyanye amasezerano akuraho  gusoresha kabiri ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi, akaba ari amasezerano yitezweho kuzamura ishoramari no guteza imbere ubucuruzi  hagati y'ibihugu byombi.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’ Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana na ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei.

Dr. Uzziel Ndagijimana agaragaza ko aya masezerano nk'u Rwanda ruzayungukiramo kuko u Bushinwa ari isoko ryiza kandi rini, ndetse bikazafasha no gukumira inyerezwa ry' imisoro.

Yagize ati "U Bushinwa ni igihugu kinini gifite isoko rya mbere ku isi, kugirana amasezerano nabo tubifitemo inyungu ikomeye cyane kuko bizatuma abashoramari bo mu Bushinwa baza gukorera mu Rwanda kuko twabavaniyeho kuba bazaga hano mu Rwanda tukabasoresha, basubira n'iwabo bakabasoresha, n'icyo ayo masezerano avuga ariko hakiyongeraho no gufatanya mu guhanahana amakuru ku bijyanye n'isoreshwa ku buryo nta wanyereza umusoro mu Rwanda  aturuka mu Bushinwa, cyangwa ngo umunyarwanda ukorerayo abe yanyereza umusoro."

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei avuga ko aya masezerano ari ikimenyetso gikomeye mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, kandi yizeza ko ari imbarutso yo kongera ishoramari ry'u Bushinwa mu Rwanda.

"Mfite icyizere gikomeye ko nyuma yo gusinya ama masezerano hazaza abashoramari benshi baturutse mu Bushinwa cyane cyane abikorera, kuko mu Bushinwa urwego rw'abikorera rurakomeye cyane mu bukungu bw'igihugu cyacu, kandi ndabizeza ko hamwe no gusinya aya masezerano bigendana n'uko leta y'u Bushinwa irakomeza gushishikariza cyane abashoramari kuza hano bakahashora imari yabo, ibyo ni ikimenyetso cyiza mbahaye. Nizeye nta shidikanya ko hazaza abashoramari benshi rwose mu gihe kiri imbere yaba ibigo bicungwa na leta cyangwa abikorera."

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu u Rwanda rukuramo ibicuruzwa byinshi ndetse rukoherezayo ibicuruzwa birimo umusaruro ukomoka ku buhinzi nk'indabyo n’imboga.

Muri rusange, Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko amasezerano nk'aya yamaze gushyirwaho umukono yagaragaje umusaruro mwiza, kubera kwiyongera kw'abashoramari bava mu bihugu byamaze gusinyana n’u Rwanda, aya masezerano harimo Turukiya, Qatar, Maroc, Afurika y'Epfo, Singapore n’ibindi kandi ko ari urugendo rukomeje.

Mu mwaka wa 2020, umugabane wa Aziya wakoze ishoramari mu Rwanda ringana na Miliyoni 341.5 z'amadolari, asaga miliyari 341.5 z'amanyarwanda.

Ishoramari ry'u Bushinwa ryari ryihariye miliyoni 282 z'amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 282 z'amanyarwanda.

Kugeza ubu u Rwanda rufitanye amasezerano yo gukuraho gusoresha kabiri n'ibihugu 15, mu gihe u Bushinwa bufitanye amasezerano nk'aya n'ibihugu bigera ku 125. 

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira