AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

U Rwanda n'u Burusiya mu kuzamura ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi

Yanditswe Oct, 07 2021 19:10 PM | 43,045 Views



Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya Sergey Lavrov, wijeje ko ibihugu byombi bigiye kongera imishinga y’ubufatanye irimo n’uw’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri.

 Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byabereye I Moscow mu Burusiya.

Nyuma y’ibiganiro byihariye, Minisitiri Dr Vincent Biruta na Sergey Lavrov, bagaragarije itangazamakuru iby’ingenzi baganiriyeho.

Sergei Lavrov yavuze ko barebeye hamwe uko umubano w’ibihugu ukomeje kunozwa no gutezwa imbere, agaruka ku ngendo Perezida w’u Rwanda yagiriye mu Burusiya i Moscou mu 2018 n’i Sochi mu 2019. Gusa agaragaza ko urwego rw’ubucuruzi rukeneye kongerwamo ingufu.

Yagize ati "Mbere na mbere twemeranyijwe gukomeza kunoza umubano no kwagura ubucuruzi hagati y’Abarusiya n’Abanyarwanda. N’ubwo ubucuruzi bugenda bwiyongera ariko ingano y’amafaranga abuvamo iracyari hasi. Twemeranyijwe kandi kongera umubare w’imishinga y’ubufatanye nk’ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri, mu bushakashatsi ku mutungo kamere, mu buvuzi no mu buhinzi."

Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku masezerano impande zombi zagiye zishyiraho umukono n’aho ageze ashyirwa mu bikorwa, bagaruka ku bibera mu karere k’ibiyaga bigari ndetse no mu miryango mpuzamahanga ibihugu byombi bihuriramo. 

Minisitiri Biruta yavuze ko uru ari uruzinduko rwa 1 agiriye mu Burusiya ndetse ko yiteguye kuhagirira n’izindi ngendo kubera uburyo umubano w’ibihugu byombi urushaho kwaguka.

Ati "Umubano hagati y’ibihugu byacu byombi umaze imyaka isaga 55, ushingiye ku bwubahane ku mpande zombi, indangagaciro duhuriyeho no ku bufatanye butanga umusaruro ku nzego zose ku bw’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi. Kare ibiganiro  byampuje na mugenzi wanjye byagenze neza, kandi byagize icyo bigeraho. Twaganiriye ku butwererane n’ubufatanye ndetse n’ibindi twafatanyamo nk’ibihugu byacu, harimo ubucuruzi n’ishoramari. N’ubwo turi mu isi igenda ihindagurika, ubucuti n’umubano wacu bikomeje kwaguka. Ndashaka gushimira guverinoma y’u Burusiya  uburyo yadufashije ubwo twahanganaga n’inkundura ya 1 ya covid19 umwaka ushize, hari ibikoresho byo gupima byoherejwe na guverinoma yanyu ifasha iyacu mu ngamba zo guhangana n’iki cyorezo."

Minisitiri Biruta yagaragaje ko u Burusiya ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu nzego zirimo ingufu za nikeleyeri, umutekano, mu bya gisirikari, uburezi, imikino ndetse ibihugu byombi biritegura kugirana amasezerano mu by’ubuvuzi bugamije guhangana n’ibyorezo no gukora imiti. 

Yagaragarije mugenzi we Sergey Lavrov ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Santrafurika no mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.


Gratien HAKORIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama