AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda n’u Bufaransa mu bufatanye bwo kurwanya COVID19

Yanditswe Jun, 12 2020 08:46 AM | 27,730 Views



U Rwanda n’u Bufaransa bigiye gushyiraho ikoranabuhanga rizafasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Ni umushinga ufite agaciro ka miliyoni 223 z’amafaraga y’u Rwanda wabimburiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ikigo cy’ubuzima RBC cyari gihagarariwe n’Umuyobozi Mukuru Dr Sabin Nsanzimana na Ambasade y’u Bufransa mu Rwanda yari ihagarariwe na chargé d’affaires Jeremie Blin.

Uyu mushinga uri mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ishami rishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuvuzi muri RBC n’ikigo cy’ubushakashatsi cy’ahitwa Nancy mu Bufaransa. Amafranga azifashishwa mu gukora iryo koranabuhanga ni inkunga y’ikigo cy’ubushakashatsi kuri Sida n’indwara z’umwijima ziterwa na virusi, ANRS, kizatanga miliyoni 126 n’ibihumbi 783, naho ambasade y’u Bufransa itange miliyoni 94 n’ibihumbi 10.

Ku ikubitiro uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi na Nyamasheke. Uzakwirakwiza ikoranabuhanga rikoresha telephone zigezweho (smartphones) zizahabwa abajyanama b’ubuzima 400.

Ni uburyo bwakozwe na Institut Pasteur n’ibitaro by’i Paris butuma ubukoresha ashobora gutahura mu buryo bwihuse kandi ku bantu benshi, uwaba arwaye iki cyorezo cya Covid-19. Uyu mushinga uzamara amezi 3, uzakurikirwe n’ubushakashatsi RBC izafatanyamo na Institut Pasteur, ndetse impande zombi zabona waratanze umusaruro ukaba wakwagurwa mu gihugu hose.  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura