Yanditswe Oct, 04 2019 21:23 PM | 24,469 Views
Ibihugu by'u Rwanda n'u Budage byiyemeje gushyira hamwe mu guhangana no gukumira indwara z'ibyorezo nka Ebola. Ibi bikubiye mu masezerano byagiranye binyuze muri Minisiteri z'ubuzima z'ibihugu byombi.
Minisitiri w'Ubuzima w'u Budage,JENS SPAHN wagiriye uruzinduko mu Rwanda, yanasuye Ibitaro bya Kibagabaga biherereye mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muyobozi n'abamuherekeje beretswe umwitozo ugaragaza uburyo umuntu wagaragaweho ibimenyetso bya Ebola yitabwabo. Bimwe muri byo ni umuriro mwinshi, isesemi, kuruka n'ibindi.
Ababihuguriwe baba bambaye mu buryo bwabugenewe, bakita ku murwayi uko bikwiye, nyuma yo kumuha ubufasha nabo bafite ibyo bakurikiza mu gihe bakuramo iyi myambaro baba bifashishije.
Banasobanuriwe izindi ngamba za Guverinoma y'u Rwanda mu gukumira indwara z'ibyorezo. Kugeza ubu mu Rwanda nta cyorezo cya Ebola kirahagaragara.
Gusura ibi Bitaro bya Kibagabaga byabimburiwe n'amasezerano y'ubufatanye impande zombi, u Rwanda n' u Budage, zashyizeho umukono. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi aragaruka ku by'ingenzi biyakubiyemo.
Yagize ati ''Muri ayo masezerano hakubiyemo ibintu bitatu by'ingenzi, icya mbere ni ukongera ubumenyi hagati y'abakozi bacu n'abo mu Budage tukarushaho kwirinda. Icya kabiri ni ukuba dushobora kubaka inyubako zishobora kujyamo abantu bafite uburwayi cyangwa bakekwaho uburwayi muri rusange nka Ebola cyangwa izindi ndwara zanduza zikomeye cyane nka Ebola, hanyuma icya gatatu ni ukubaka icyo twakwita nka center of excellency mu ndwara zimeze nka Ebola.''
Mbere gato y'aya masezerano Minisitiri w'Ubuzima w'u Budage Jens Spahn yakiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente mu biro bye bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w'ibihugu byombi.
Yagize ati ''Dufitanye umubano mwiza, binaduteye ishema cyane, dufatanya muri gahunda zitandukanye nko guhangana ndetse no gukumira icyorezo cya Ebola, ninayo mpamvu y'amasezerano yacu na Minisiteri y'ubuzima ya hano mu Rwanda agamije kongera imbaraga mu bufatanye, sibyo gusa ariko kuko tunafatanya no bikorwa by'iterambere ry'ubukungu.''
Minisitiri w'Ubuzima w'u Budage, kandi ashima umusanzu w'u Rwanda mu guhangana n'ibibazo byugarije isi. Aha aragaruka ku kibazo cy'abimukira.
Ati ''Dushimishwe cyane n'ibyo u Rwanda rukomeje gukora ku kibazo cy'abimukira nko gufasha abimukira bacumbikiwe hano mu Rwanda, ugereranyije n'ibindi bihugu u Rwanda ruzi gufata inshingano no kuzubahiriza, ibi ni urugero rwiza no ku bandi.’’
Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ubuzima mu Budage rubaye mu gihe u Rwanda rukomeje gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola kivugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse kuva uyu mwaka watangira abarenga ibihumbi 2 bamaze guhitanwa na cyo.
Paul RUTIKANGA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru