AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

U Rwanda ntabwo ruzemera gukomeza kwikorera umutwaro w’inshingano za DRC - Perezida Kagame

Yanditswe Jan, 02 2023 18:34 PM | 6,225 Views



U Rwanda rusanga umuryango mpuzamahanga ukwiye kwirinda kugwa mu mutego w'igihugu cya RDC gikomeje guhembera ikinyoma cy’uko impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda ari Abanyarwanda.

Hashize imyaka isaga 25 u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abanyekongo bahunze igihugu cyabo kubera umutekano muke mu burasirazuba bwacyo. Kuva bagera mu Rwanda kugeza ubu nta ntumwa n’imwe ku ruhande rwa leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo irabasura.

Kanyeshuri Muyovu ndetse na Gasitari Etienne, baba mu nkambi ya Mahama mu Kaarere ka Kirehe aho babana n’impunzi z’Abarundi zo zasuwe n’intumwa za Leta y’u Burundi mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 zikabashishikariza gutaha.

Ni ibintu byazamuye amarangamutima y’impunzi z’Abanyekongo maze zongera kwibutsa umuryango mpuzamahanga na leta ya Kinshasa ko nabo bifuza gutaha.

Icyakora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko impunzi z’Abanyekongo zidashobora gusubira iwabo muri iki gihe kubera ikibazo cy’umutekano muke nk'uko umuyobozi wungirije wa HCR mu Rwanda Boubacar Bamba abivuga.

Ati “Ku birebana n’impunzi z’Abanyekongo ni uko benshi muri bo baturuka mu burasirazuba bwa Congo, akarere kadatekanye nkuko mwabibonye hongeye kubura imirwano ndetse n’abantu bongera guhunga. Mu gihe bimeze bityo rero ntabwo wategura ibijyanye no gucyura impunzi mu gihe uzi neza ko uduce abo bantu bagomba gusubiramo tudafite umutekano usesuye, bivuze ko banatashye bakongera bakagaruka mu minsi mike. Murabizi ko twanakiriye abandi babarirwa muri 300 bavuye muri utwo duce kuva imirwano yakubura ahagana mu kwezi kwa 10 n’ukwa 11.” 

Umutekano muke utuma impunzi z’Abanyekongo zidasubira iwabo uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irenga ijana ikorera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, irimo n’uwa FDLR, ugizwe na bamwe mu basize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko impamvu icyo kibazo kidakemuka ari ubushake buke bwa Leta ya Congo cg intege nkeya z’ubutegetsi bw’icyo gihugu ariko anahishura ko igihangayikishije kurushaho ari inyungu za politiki zihishe inyuma y’icyo kibazo.

Ati “U Rwanda se rwakomeza kwikorera umuzigo w’imiyoborere mibi y’igihugu kinini nka Congo? Ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zabujijwe uburenganzira ku gihugu n’ubwenegihugu ni rumwe mu ngero nyinshi. Ntabwo ari ikibazo cy’imvugo zibiba urwango gusa, ahubwo ni ugutotezwa gukomeye bakomeje gukorerwa mu myaka myinshi ishize. U Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, byakiriye ibihumbi amagana by’impunzi z’Abanyekongo, ibi bikaba bimaze imyaka myinshi. Dufite abarenga 70,000 biyandikishije mu Rwanda honyine. Kandi impunzi nshya zikomeje kuza kugeza n’ubu."

Yunzemo ati “Nyamara umuryago mpuzamahanga ukomeje kwitwara nkaho aba bantu batabaho, cyangwa ko batazi icyatumye bahunga. Birasa naho ikigamijwe ari uko baguma mu Rwanda ubuziraherezo, ibi bikaba bifasha mu guhembera ikinyoma kivuga ko ari Abanyarwanda bakwiriye kwirukanwa ku butaka bwa Congo. Iki ni ikibazo mpuzamahanga, kandi kigomba gushakirwa igisubizo mpuzamahanga, kubera ko ibibazo bya politiki bitarakemuka bitera iyo mitwe yitwaje intwaro gukomeza kuvuka, kandi bishingiye ku mvugo y’urwango dukomeza kubona, ari bimwe. U Rwanda ntabwo ruzemera gukomeza kwikorera umutwaro w’inshingano za Leta ya Congo. Dufite imitwaro ihagije yo kwikorera, kandi tuzakomeza kubikora neza. Hagomba gushyirwaho uburyo impunzi z’Abanyekongo zasubira mu gihugu cyabo bafite umutekano n’agaciro.”

Umwanzuro wa 8 w’inama iheruka y’abakuru b’ibihugu by’akarere ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo, mu gika cyawo cya N, ibihugu byose by’Akarere byasabwe kwihutisha ibijyanye no gucyura impunzi zabyo ziri mu bihugu by’Abaturanyi. Icyakora kugeza ubu leta ya Congo yo yatereye agati mu ryinyo mu gihe u Burundi bwo buri mu bikorwa byo gushishikariza impunzi gutaha nkuko iyo nama ya Luanda muri Angola yabisabye.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura