AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda nirwo ruteganijwe kuyobora ihuriro rya komisiyo z’uburenganzira bwa muntu muri Commonwealth

Yanditswe Jun, 15 2022 19:53 PM | 120,251 Views



U Rwanda nirwo ruteganijwe kuyobora ihuriro rya komisiyo z’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’ibihugu bya Commonwealth, mu nama iteganijwe gutangira i Kigali mu minsi mike iri imbere.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kane i Kigali hatangira inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri y'iminsi 2, ihuza imiryango ishinzwe iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu bihugu 46.

Biteganijwe ko abahagariye komisiyo z’uburenganzira bwa muntu mu bihugu 46 kuri 54 bigize umuryango wa Commonwealth bahurira i Kigali mu nama y’iminsi ibiri. 

Hashize imyaka 23 u Rwanda ruri ku rwego ruhanitse rwa A mu kurengera uburenganzira bwa muntu.

Perezida wa Komisiyo y'igihugu y'Uburenganzira bwa muntu, Mukasine Marie Claire avuga ko iyo u Rwanda rutagira uru rwego rwa A mu iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, rutari kwemererwa kwakira iyi nama.

"Ariko no kugira ngo iyi nama ishobore no kubera mu Rwanda ni uko Komisiyo y'icyo gihugu cyakiriye CHOGM ibigomba kuba ifite urwego rwa stati yitwa A, akaba ari stati ihabwa inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu bihugu binyuranye hashingiwe ku isuzuma riba ryakozwe n'umuryango mpuzamahanga uhuriweho za komisiyo z'ibihugu bakareba imikorere ya komisiyo ya buri gihugu, bakareba niba ikurikiza amahame y'uburenganzira bwa muntu, bakareba niba ifite ubushobozi, bakareba niba igira n'impinduka mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu iba ibarizwamo."

"Twe nka Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, twishimira ko dufite urwego rwa mbere muri iryo suzuma ariyo stati A kuva komisiyo yajyaho kugeza uyu munsi iyo stati turacyayifite. Ibyo rero nibyo kwishimira kubera ko iyo CHOGM iza kubera mu Rwanda komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu idafite iyo stati byari kuba ari ikibazo gikomeye."

Mu biteganyijwe kuganirwaho muri iyo nama y'iminsi 2 ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu, harimo n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 mu kubangamira uburenganzira bwa muntu kubantu benshi.

Bimwe muri ibyo birimo ihagarikwa ry'amashuri, ubucuruzi, kudaterana n'ubundi burenganzira bwa muntu bunyuranye bwahungabanyijwe.

Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti 'Uburenganzira bwa muntu kuri bose ku isonga mu bikorwa bigamije kwiyubaka mugihe cya COVID-19 na nyuma.

Nyuma y'iyi nama hazafatwa imyanzuro izatorerwa n'abahagarariye ibihugu 46 bizitabira ino nama ku buryo iyo myanzuro izitwa iya Kigali ariyo izakurizwa mu gihe cy'imyaka 2 mbere yuko indi nama ya CHOGM ishyikirizwa igihugu izaberamo.

Ubunyamabaganga bw'uyu muryango ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu bihugu 46 byashyize umukono kuri aya masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, bugiye kuyoborwa nanone n'u Rwanda n'igihugu cya Ireland y'Amajyaruguru mu gihe cy'iyo myaka 2.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira