Yanditswe Nov, 20 2023 19:51 PM | 153,915 Views
Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo yabwiye Televiziyo y’Abongereza ya Sky TV ko harimo kunozwa amasezerano azatuma kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro mu Bwongereza byoroha, kuko u Rwanda rufite intego yo kubera igihugu cy’amahirwe impunzi n’abimukira baba bahunga ibibazo mu bihugu byabo.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Sky TV, Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo yongeye gushimangira ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi nta mpunzi cyangwa umwimukira kigeze gisubiza iyo yaturutse ku gahato, ndetse kitazigera kibikora.
Ni nyuma y'iminsi mike Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza rwanzuye ko abimukira binjiye binyuranije n'amategeko muri iki gihugu badakwiye koherezwa mu Rwanda ngo ubusabe bwabo bunozwe ari ho bari.
Muri Mata 2020 nibwo ibihugu by'u Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano y'ubufatanye ku bimukira n'iterambere.
Kuva icyo gihe hagiye hatangwa intambamyi mu nkiko zo mu Bwongereza byatindije ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano.
Ni abimukira akenshi usanga bahungira mu bihugu by'Iburayi bumva ko ariho makiriro yabo kubera ubukene cyangwa amakimbirane byugarije ibihugu bakomokamo, impamvu zishingiye ku busumbane bukabije.
Makolo asanga zigomba gushakirwa umuti..
Umuvugizi wa guverinoma asobanura ko ikibazo cy'abanenga ivangura rikorerwa abimukira mu Burengerazuba bw'Isi kigomba kujyana no gushaka ibisubizo birambye hubakwa ubushobozi mu bice baturukamo nka Afurika ari na byo u Rwanda rwiyemeje aho guheranwa no kunenga gusa.
Yolande Makolo ashimangira ko u Rwanda rwifuza kuba igihugu cy'amahirwe ku mugabane w'amahiwe ariwo Afurika ku bimukira.
Yatanze ingero z'abimukira basaga ibihumbi bibiri bazanywe mu Rwanda ku bufatanye na UNHCR bakuwe mu kaga mu gihugu cya Libya aho ubu batekanye kandi babona ubufasha bwose bakeneye.
Paschal Buhura
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru