AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

U Rwanda ni igihugu gitekanye-Yolande Makolo

Yanditswe Nov, 20 2023 19:51 PM | 153,915 Views



Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo yabwiye Televiziyo y’Abongereza ya Sky TV ko harimo kunozwa amasezerano azatuma kohereza mu Rwanda abimukira basaba ubuhungiro mu Bwongereza byoroha, kuko u Rwanda rufite intego yo kubera igihugu cy’amahirwe impunzi n’abimukira baba bahunga ibibazo mu bihugu byabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Sky TV, Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo yongeye gushimangira ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi nta mpunzi cyangwa umwimukira kigeze gisubiza iyo yaturutse ku gahato, ndetse kitazigera kibikora. 

Ni nyuma y'iminsi mike Urukiko rw'Ikirenga mu Bwongereza rwanzuye ko abimukira binjiye binyuranije n'amategeko muri iki gihugu badakwiye koherezwa mu Rwanda ngo ubusabe bwabo bunozwe ari ho bari.

Muri Mata 2020 nibwo ibihugu by'u Rwanda n'u Bwongereza byasinye amasezerano y'ubufatanye ku bimukira n'iterambere. 

Kuva icyo gihe hagiye hatangwa intambamyi mu nkiko zo mu Bwongereza byatindije ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano. 

Ni abimukira akenshi usanga bahungira mu bihugu by'Iburayi bumva ko ariho makiriro yabo kubera ubukene cyangwa amakimbirane byugarije ibihugu bakomokamo, impamvu zishingiye ku busumbane bukabije.

 Makolo asanga zigomba gushakirwa umuti..

Umuvugizi wa guverinoma asobanura ko ikibazo cy'abanenga ivangura rikorerwa abimukira mu Burengerazuba bw'Isi kigomba kujyana no gushaka ibisubizo birambye hubakwa ubushobozi mu bice baturukamo nka Afurika ari na byo u Rwanda rwiyemeje aho guheranwa no kunenga gusa. 

Yolande Makolo ashimangira ko u Rwanda rwifuza kuba igihugu cy'amahirwe ku mugabane w'amahiwe ariwo Afurika ku bimukira. 

Yatanze ingero z'abimukira basaga ibihumbi bibiri bazanywe mu Rwanda ku bufatanye na UNHCR bakuwe mu kaga mu gihugu cya Libya aho ubu batekanye kandi babona ubufasha bwose bakeneye.


Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF