AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

U Rwanda na Zimbabwe byasinye amasezerano yo guhana abarimu

Yanditswe Dec, 23 2021 10:34 AM | 163,945 Views



Mu ntagiriro  z’ukwezi kwa mbere umwaka utaha w’2022 u Rwanda ruzakira abarimu 273 bagiye koherezwa n’igihugu cya Zimbabwe. Amasezerano atuma aba barimu baza mu Rwanda yashyizweho mukono n’impande zombi kuri uyu Kane hagati y’impande zombi.

Aya masezerano yasinywe hakoreshejwe ikoranabuhanga aho yasinywe na Minisitiri w'Uburezi mu Rwanda Dr. Uwamariya Valentine na ho ku ruhande rwa Zimbabwe ashyirwaho umukono na Minisitiri ushinzwe abakozi ba Leta n'umurimo muri Zimbabwe Prof Paul Mavima.

Aya masezerano arashimangira icyifuzo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo muri Nzeri uyu mwaka mu nama yari yabereye i Kigali igahuza inzego zitandukanye muri Zimbabwe no mu Rwanda. Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyo nama umukuru w’igihugu yasabye ko Zimbabwe  yaha u Rwanda abarimu baza kunganira urwego rw’uburezi mu Rwanda.

Minisitiri w'uburezi Dr. Uwamariya Valentine asobanura neza ubwunganizi aba barimu baje gutanga mu Rwanda.

Yagize ati "Turateganya gutangirana n'abarimu 273 bazigisha mu mashuri yisumbuye ndetse n'abandi bagera kuri 33 bazigisha muri TVET twibanda cyane ku mashuri yigisha uburezi, turashaka ko bubaka n'ubushobozi mu barimu ariko muzi ko twatangije gahunda y'abafasha b'abaganga(abaforomo) abo tuzabarebaho, mu mashuri ya TVET na bo tuzabareba ntabwo bikiri mu mashuri y'ubumenyi rusange mu ntangiriro turahera ku barimu 273 ariko ni igikorwa kizakomeza, amasezerano tumaze gusinya ateganya imyaka 5 ariko ashobora kuvugururwa bitewe n'ubushake bw'impande zombi."

Minisitiri w'Abakozi ba Leta, umurimo n'imibereho myiza muri Zimbabwe Prof. Paul Mavima avuga ko Zimbabwe izakora uko ishoboye yohereza  abarimu bakora kinyamwuga ku buryo ubu bufatanye buzatanga umusaruro ufatika.

Ati "Ntagushidikanya ko abakandida bazatoranywa bazasohoza neza nshingano zabo mu rwego rwo guhesha ishema n'agaciro igihugu cyabo cya Zimbabwe aho bazaba bagiye gukorera.Intego nyamukuru ari ukugira ngo batange umusanzu wabo ku iterambere ry'u Rwanda."

Isinywa ry'aya masezerano ngo ni umusanzu ukomeye mu rwego rwo guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda.

Minisitiri Uwamariya yagize ati "Ni umusanzu ukomeye cyane kuko gutekereza kuri Zimbabwe hari impamvu abarimu baho iyo urebye imyigishirize yabo n'ubumenyi bwisumbuye bafite, turemeza ko mu rwego rw'uburezi hari icyo bizadufasha cyane cyane ko dushaka kwibanda ku mashuri yigisha iby'uburezi. Ni ukuvuga baje bakadufasha kwigisha neza tuzaba twizeye ko mu minsi iri imbere tuzaba dufite abarimu bafite ubumenyi ndetse n'ubushobozi bwo kuzamura rya reme ry'uburezi twifuza. Ikindi iyo habayeho guhererekanya abakozi gutya baraza bagatanga uwo musanzu ariko n'abanyagihugu babigiraho."

Hari komite igizwe n'abanyamabanga bahoraho muri za minisiteri 4 muri buri gihugu yashyizweho bakazahura maze bakazemeranywa  gutangira gukora umwaka utaha.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage