Yanditswe Feb, 22 2023 11:39 AM | 64,999 Views
Ibihugu by'u Rwanda na Jordan bimaze gushyira umukono ku
masezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi,
ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasiporo za
serivisi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubuwererane Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w'Intebe wungirije wa Jordan akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Ayman Safadi uri mu ruzinduko rw'iminsi 3 mu Rwanda.
Abayobozi ku mpande zombi bemeza ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi kurushaho kubyaza umusaruro umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi.
Uruzinduko rwa Minisitiri w'intebe wungirije wa Jordan Ayman SAFADI ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Jordan mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize wa 2022, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Umwami Abdullah II.
Ibihugu byombi kandi bisanganywe ubufatanye mu nzego z'umutekano n'igisirikare by'umwihariko mu kurwanya ubuhezanguni n'iterabwoba.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubuwererane Dr Vincent Biruta avuga ko ibihugu byombi bifatanya mu bikorwa by'ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu karere, mu burasirazuba bwo hagati ari naho Jordan iherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru