AGEZWEHO

  • Nyakinama: Hagiye gutangwa Impamyabumenye ku bofisiye bakuru 48 baharangije – Soma inkuru...
  • General James Kabarebe yasuye Ingabo z'u Rwanda ziri muri Centrafrique – Soma inkuru...

U Rwanda na Yorudaniya mu masezerano y'ubufatanye

Yanditswe Feb, 22 2023 11:39 AM | 64,666 Views



Ibihugu by'u Rwanda na Jordan bimaze gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasiporo za serivisi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubuwererane Dr Vincent Biruta ndetse na Minisitiri w'Intebe wungirije wa Jordan akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Ayman Safadi uri mu ruzinduko rw'iminsi 3 mu Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi bemeza ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi kurushaho kubyaza umusaruro umubano mwiza usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Minisitiri w'intebe wungirije wa Jordan Ayman SAFADI ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Jordan mu kwezi kwa Gatatu umwaka ushize wa 2022, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Umwami Abdullah II.

Ibihugu byombi kandi bisanganywe ubufatanye mu nzego z'umutekano n'igisirikare by'umwihariko mu kurwanya ubuhezanguni n'iterabwoba.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubuwererane Dr Vincent Biruta avuga ko ibihugu byombi bifatanya mu bikorwa by'ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu karere, mu burasirazuba bwo hagati ari naho Jordan iherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD

Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi

Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto

Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo

Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove

Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo

Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana

Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw&rsqu