AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

U Rwanda na Uganda byasabye Loni gukurikirana ingengabitekerezo ya jenoside ikwirakwizwa na DRC

Yanditswe Jun, 01 2022 18:56 PM | 137,574 Views



Leta z’u Rwanda na Uganda zasabye Umuryango w'Abibumbye gukurikiranira hafi imvugo zihembera ingengabitekerezo ya jenoside, ikomeje gukwirakwizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ibi byatangajwe n’abahagarariye ibi bihugu mu Muryango w'Abibumbye mu nama idasanzwe kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Kuva imirwano yakubura hagati ya FARDC n'umutwe wa M23, Leta ya Congo yashyize u Rwanda mu majwi irushinja gutera inkunga uwo mutwe ndetse nyuma bamwe mu Banyekongo barimo abanyapolitiki n’abayobozi mu nzego z’umutekano, batangira guhamagarira rubanda gutera u Rwanda no kwica abanyarwanda, kimwe n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete yabwiye akanama k’uwo muryango gashinzwe umutekano ku Isi, UNSC, ko aho ibintu bigana atari heza bityo ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza kurebera.

Yagize ati "Ibyo tubona uyu munsi birerekeza ahantu habi tutifuza kandi abo bigiraho ingaruka ni inzirakarengane z’abasivili. Igiteye impungenge kurushaho kandi cy’intabaza ku Isi yose bitari Akarere k’ibiyaga bigari gusa ni imvugo z’urwango ku Rwanda n’izihamagarira abantu gukora jenoside zikomeje gushyigikirwa na bamwe mu bayobozi n’abanyapolitiki muri DRC bigakwira muri rubanda. Biragaragara ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi."

"Ntabwo akanama gashinzwe amahoro ku Isi ndetse n’umuryango mpuzamahanga ukwiye guceceka cyangwa ngo ukomeze kurebera iki kibazo kandi tuzi ibyabaye mu Rwanda mu 1994. U Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufatanye bwa gisirikare buri hagati y’ingabo za Congo, FARDC, na FDLR. Aka kanama gakwiye kwibuka ko FDLR yakururiye akaga gakomeye abaturage bo mu burasirazuba bwa DRC ndetse inateza umutekano muke mu karere, imyaka hafi 30 irashize. Turasaba umuryango w’abibumbye binyuze ku ngabo zayo za MONUSCO kutarebera ubwo bufatanye bwa FARDC na FDLR ngo bukomeze."

Ambasaderi Adonia Ayebare uhagarariye Uganda mu Muryango w’Abibumbye nawe yamaganye imvugo zibiba urwango n’amacakubiri, asaba umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyigikira inzira yashyizweho igamije gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa DRC binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bigize ICGLR ndetse na EAC.

"Twamaganye imvugo zibiba urwango mu buryo ubwo ari bwo bwose dushingiye ku mateka ya vuba yo mu karere kacu aho abarenga miliyoni bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ababiba urwango nta mwanya bafite mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu karere. Turahamagarira umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku gukumira jenoside kwita ku mvugo zibiba urwango zikomeje kugaragara mu karere kacu muri iki gihe."

Abanyekongo bo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu bavuga ururimi rw’ikinyarwanda nibo bibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abenegihugu bagenzi babo babita Abanyarwanda.

Mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, u Rwanda rwongeye kwamagana ihohoterwa ry’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda no kubita Abanyarwanda, ndetse runatera utwatsi ibirego bya leta ya Congo bishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ugizwe ahanini n’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda.

Ambasaderi Gatete ashimangira ko ahubwo mu myaka 9 ishize u Rwanda rwakoze ibishoboka ngo ikibazo cya M23 kirangire ariko leta ya DRC ikabigendamo biguru ntege.

Mu gihe hagati y’ibihugu by’u Rwanda na DRC hakomeje gututumba umwuka mubi, Perezida wa Angola Joao Lorenco ni we muhuza hagati y’impande zombi dore ko ari nawe uyoboye inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize