Yanditswe Jun, 27 2019 13:24 PM | 9,032 Views
Minisitiri ushinzwe abakozi no gukunda igihugu muri Leta Zunze ubumwe z'Abarabu (UAE), Nasser
Bin Thani Juma Al Hamli ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho ibihugu byombi
byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere umurimo.
Aya masezerano agamije guhugura abakozi,guhanga udushya, ndetse no guha amahirwe abaturage b'ibihugu byombi guhatana ku isoko ry'umurimo.Nasser Bin Thani Juma Al Hamli yayasinyanye na Minisitiri w'Abakozi n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan.
Atangira uru ruzinduko, uyu muyobozi yabanje gusura urwibutso rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho yanabunamiye.
Mu butumwa yahatangiye, yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo agomba kubera isomo ibindi bihugu byo ku isi. Ashimangira ko u Rwanda rwakoze byinshi bigaragara mu myaka 25 ishize jenoside ihagaritswe.
Abaminisitiri bombi bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye
Minisitiri Nasser Bin Thani Juma Al Hamli asura urwibutso
Minisitiri Nasser Bin Thani Juma Al Hamli yanumiye imibiri iruhukiye ku Rwibutso rwa Kigali
Inkuru turacyayikurikirana
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru