AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

U Rwanda na Tanzaniya byakuyeho ibyo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo

Yanditswe May, 16 2020 08:06 AM | 67,158 Views



Mu nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga yahuje intumwa za Repubulika y'u Rwanda n'iza Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzaniya hagamijwe kwigira hamwe uburyo urujya n'uruza rw'ibicuruzwa rwakomeza koroshywa ku mupaka wa Rusumo, nyuma yaho kunyuza imizigo kuri uwo mupaka byari byarahagaze. 

Leta ya Tanzaniya na Leta y'u Rwanda ziyemeje guhita hakurwaho uburyo bwari bwateganijwe bwo guhinduranya abashoferi ku mupaka wa Rusumo. 

Ibicuruzwa byinjira mu Rwanda bizajya bipakururirwa ku mupaka, keretse ibitwaye ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli. Ibi bizajya biherekezwa, nta kiguzi cyiyongereyeho, kugeza aho byari biteganijwe gupakururirwa kuva i saa kumi n'ebyiri za mugitondo kugera i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Hemejwe kandi ko abashoferi bazajya barara ahantu hateganijwe ku kiguzi cy'abo bakorera. 

Inama yanemeje ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, abashoferi bazajya bapimirwa aho batangiriye urugendo, ibi bikazashyirwa mu bikorwa na Leta ya Tanzaniya. Kubera uburebure bw'urugendo Rusumo - Da es Salaam, abashoferi bazajya banapimirwa ahateganijwe kuri uwo muhanda. 

Leta y'u Rwanda izatanga uburyo bwo gupima buri mushoferi winjije ibicuruzwa bishobora kwangirika cyangwa ibikomoka kuri peteroli, ndetse n'abanyura mu Rwanda bajyanye ibicuruzwa mu bindi bihugu. 

Impande zombi ziyemeje kuzajya ziganira igihe hafashwe ibyemezo kuri bun ruhande hagamijwe gukomeza gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya Covid-19. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira