AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

U Rwanda na Sierra Leone mu masezerano y’ubufatanye

Yanditswe Jul, 06 2019 11:42 AM | 14,871 Views



U Rwanda na Sierra Leone byashyize umukono ku masezerano arimo no gukuriraho visa abafite pasiporo z’abadipolomates n’iz’abari mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.

Aya masezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro byahurije muri Village Urugwiro abakuru b’ibihugu byombi.

Ibiganiro byihariye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Sierra Leone Julius Maada Bio byari bigamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Byakurikiwe n’isinywa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi, arimo ibiganiro mu rwego rwa politiki ndetse no gukuriranaho visa ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’abari mu butumwa bw’akazi.

Mbere gato yo gusinya aya masezerano, Perezida Paul Kagame  yavuze ko kuyasinya bivuze gushimangira no kubagarira umubano w’ibihugu byombi usanzwe ari mwiza.

Yagize ati “Amasezerano tugiye gusinya mu kanya, arerekana ubushake bwacu mu gukomeza ububanyi n’ubuhahirane by’ibihugu byombi, bigamije ubufatanye mu mikorere byongerera amahirwe y’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.”

Perezida Kagame yashimye mugenzi we uburyo yaje kwifatanya nú Rwanda kwizihiza ibirori by’umunsi wo kwibohora. 

Perezida Julius Maada Bio, avuga ko usibye kuza kwizihiza ibirori, kuri we n’itsinda ayoboye ngo uru ni urugendoshuri. Ngo atangazwa n’imiyoborere myiza y’u Rwanda iruteza imbere ubutitsa kandi mu myaka isaga 20 ishize rwari rwarasenyutse. 

Ati “Uko mwabikoze n’abaturage b’iki gihugu ni igitangaza. Mwe muhagarariye Afurika nk’umuyobozi wateje imbere igihugu yagifashe mu gihe neza neza ubundi ntacyashobokaga gukorwa. Twabashimiye kure, rero ndi hano kureba uko mwabikoze, ngo mudusangize  ubunararibonye mu miyoborere, ndikumwe n’abatekinisiye mu nzego zinyuranye ngo turebe uko mwabashije kuvana aho igihugu twakibonye, mukakigeza aho kiri magingo aya.”


Abakuru b’ibihugu bombi bavuga ko u Rwanda na Sierra Leone bifite amateka ajya gusa.

Ni amateka ari mu buryo bubiri. Urwa mbere ni imvururu n’intambara. Sierra Leone ikaba yaramaze imyaka 11 mu ntambara ya gisivile yahitanye ubuzima bw’abasaga ibihumbi 50, kuva mu mwaka wa 1991 kugera muri 2002.

Ku rundi ruhande ariko, isano ya kabiri, ngo ibihugu byombi bihuje umuhate w’imikorere igamije iterambere. Kuri iyi ngingo Perezida w’u Rwanda yatanze urugero rw’uburyo ibihugu byombi byasinye kandi binemeza amasezerano y’isoko rihuriweho ry’umugabane w’Afurika. 

Ati “Turangamiye guharanira ko imikorere myiza n'ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano y’isoko rusange ry’umugabane w’Afurika. Aya u Rwanda na Sierra Leone byarayasinye, azanatangira ku mugaragaro mu nama yúmuryango w’Afurika y’unze ubumwe I Niger. Ndifuza rero kugushimira Perezida nígihugu cyawe kuba mwarayemeje.”


Perezida wa Sierra Leone umaze umwaka umwe atowe, ashimangira ko masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi ari intangiriro nziza muri gahunda ye kubaka imiyoborere myiza nk’u Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by'Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe na ho ku ruhande rwa Sierra Leonne  asinywa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Nabeela Farida Tunis. 

                          Olivier Nduhungirehe na Nabeela Farida Tunis bamaze gusinya amasezerano


Eugene UWIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize