AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

AMAFOTO: U Rwanda na RDC biyemeje gukuraho inkomyi mu by’ubucuruzi

Yanditswe Jun, 26 2021 16:35 PM | 68,502 Views



Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo byiyemeje gukuraho inkomyi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, ibi bikaba bikubiye mu masezerano yasinywe n'abahagarariye ibihugu byombi, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga uruzinduko rw'umunsi umwe i Goma mu Ntara y'Amajyaruguru y'iki gihugu.

Akigera ku mupaka w'ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa RDC Felix Tshisekedi, abakuru b'ibihugu byombi bahise bajya gusura ibice byagizweho ingaruka n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.

Nyuma hakurikiyeho ibiganiro byo gutsura umubano w'ibihugu byombi, ibiganiro byasojwe no gusinya amasezerano ku ishoramari, gukuraho gusoresha kabiri ndetse n'amasezerano ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yashimangiye ko imbogamizi ku bucuruzi bwambukiranya imipaka, zigomba kuvaho mu nyingu z'abaturage.

Ku bijyanye n'ubucuruzi, Perezida Kagame yashimangiye ko atari byiza ko umuntu abonamo mugenzi we ikibazo, ahubwo ko akwiye ku mubonamo amahirwe.

Umukuru w'igihugu yavuze ko kuvanaho inkomyi mu bucuruzi ari umukoro w'inzego zitandukanye.

Abakuru b'ibihugu byombi bashimangiye ko ibihugu byombi birenga ibihe bibi byanyuzemo kubera umutekano muke, bikarangwa n'ibikorwa by'iterambere byubakiye ku mibanire myiza.

Jean Pierre Kagabo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #