AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

U Rwanda na Mozambique biyemeje kunoza ubufatanye mu by’ubucuruzi

Yanditswe Mar, 22 2023 16:08 PM | 74,951 Views



Ubufatanye mu rwego rw’ubutwererane n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Mozambique, biri mu bigaragazwa nk’inkingi y’iterambera y’urwego rw’ubucuruzi rw’ibi bihugu byombi, ahanini bitewe na gahunda zashyizweho n’ibihugu byombi mu korohereza abashoramari gutangiza ibikorwa byabo by’ubucuruzi.

Jontao Tijane, Umunya-Mozambique wongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, akimara kumva amahirwe y'ishoramari ari mu Rwanda muri Gicurasi umwaka ushize, yahisemo kwandikisha ubucuruzi bwe muri iki gihugu.

Ubucuruzi bwe ahanini bushingiye ku biribwa nk’ibishyimbo, umuceri, isukari n’ibindi.

Kuri ubu, Tijane ni umwe mu bagaragaza ishusho ngari y’isoko ndetse n’amahirwe yiboneye mu gushora imari mu Rwanda.

Yagize ati “Nkuko mubizi u Rwanda ruri mu bihugu biteye imbere muri aka karere, rero birumvikana ko ari ahantu heza ho kuba watangiriza ubucuruzi nk'ubu cyane ko byagufasha guhahirana n'ibihugu bituranye narwo nka Uganda n'ibindi bigize aka karere, ubucuruzi buragenda cyane hano mu Rwanda, nanabinonye mu kwezi kumwe nari maze inaha ukuntu borohereza abacuruzi, mbona ko rwose mu Rwanda ari ahantu heza ho gutangiriza ubucuruzo.”

Alexis Nyamwasa, rwiyemezamirimo w'UmunyaRwanda, we avuga ko yiyemeje gushora imari ndetse no kwagura isoko ry'igihingwa cya Macadamia mu gihugu cya Mozambique.

Avuga ko uruhare rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu koroshya ishoramari, biri mu bizafasha guteza imbere urwego rw’ubucuruzi bw’ibihugu byombi.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze agaragaza uruhare rw'amahuriro nk'aya y'abucuruzi bo ku mugabane wa Afurika, nk’imwe mu nkingi y’ibanze yakwifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'isoko rusange rya Afurika AfCFTA.”

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano wihariye n’ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo by'umwihariko n’iz’umutekano, cyane ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zimwe mu ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado y'iki gihugu.


Adams Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama