U Rwanda na Luxambourg byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’Imari

AGEZWEHO

  • Abasirikare 150 b’Abaholandi bari mu mahugurwa mu Rwanda – Soma inkuru...
  • Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo kuhabungabunga – Soma inkuru...

U Rwanda na Luxambourg byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’Imari

Yanditswe Oct, 19 2021 19:22 PM | 52,633 Views



Kuri uyu wa Kabiri, leta y’u Rwanda na Luxambourg byasinyanye amasezerano y’ ubufatanye mu iterambere ry’ urwego rw’ Imari by’umwihariko mu kurushaho guteza imbere  ihuriro mpuzamahanaga ry’ Imari rya Kigali.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’igenamigamba, Dr Uzziel Ndagijimana na Minisitiri ushinzwe ubutwererane n’iterambere wa Luxambour, Franz Fayot

Minisitiri Ndagijimana  avuga ko amasezerano yashyizweho umukono azafasha mu kurushaho kuzamura ihuriro mpuzamahanga ry’ Imari rya Kigali rikajya ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko aya masezerano agena ko ku ikubitiro azafasha mu kongerere ubumenyi abakora muri iri huriro, hagamijwe ko rigera ku ntego yo guha amahirwe abashoramari bo mu Rwanda no muri africa muri rusange.

Ati "Bazadufasha mu guteza imbere ihuriro ry' imari mpuzahanga rya Kigali haba mu kubaka ubushobozi bw'abakozi, ibi byose bizadusha mu rugendo turimo rwo kubaka ihuriro ry' imari mpuzamahanga rya Kigali Twifuza."

Minisitiri ushinzwe ubutwererane n’iterambere wa Luxambour, Franz Fayot avuga ko aya masezerano ari itangiriro ry'imikoranire hagati y'ibihugu byombi muri uru rwego rw' imari.

Avuga ko bashimye icyerekezo cy' u Rwanda cyo gushyiraho ihuriro rizazanira amahirwe abashoramari bo mu Rwanda by'umwihariko no muri Afurika muri rusange.

Yagize ati "Urwego rw' imari mu Rwanda na Ministeri y'Imari n'igenamigambi bafite umurongo w'iterambere w'imari usobanutse kandi wumvikana kuri buri wese, ugamije koroshya ishoramari ritari iryo mu Rwanda gusa ahubwo no mu karere, ni ibintu byadukururiye gukorana nabo, ibi kandi bizaganisha ku kugera ku rwego rw'imari rwihagazeho ku buryo burambye."

Igihugu cya Luxambourg gisanganywe umubano mwiza n'u Rwanda mu zindi nzego, aya masezerano mu rwego rw'Imari akaba asinywe mu gihe n'ubundi iki guhugu gisanganywe ubunararibonye mu by'Imari.

Ihuriro ry' imari mpuzamahanga rya Kigali ryatangijwe muri 2017, rifite intego yo kurushaho kugira u Rwanda igicumbi cy'ishoramari ku mugabane wa Afurika.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko ruri muri FPR Inkotanyi rwasabwe kwiga umuco nyarwanda no kurangwa n&

Itsinda ry'Abayobozi bakuru 25 ryaturutse muri Sudani y'Epfo ryasuye i

Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo ku

Abagenerwabikorwa ba Imbuto Foundation barashimira ibyo umaze kubagezaho mu myak

Humviswe Abofisiye bakuru ba Gendarmerie bakoze amaperereza kuri Muhayimana

Uganda yirukanye Abanyarwanda 30